Kigali

Aubameyang yifotoje yicaye kuri Ferrari itunze abantu bake cyane ku isi

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 October 2018 Yasuwe: 2720

Rutahizamu wa Arsenal,Pierre Emerick Aubameyang uhagaze neza muri iyi minsi ,yongeye guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo kwifotoza yicaye ku modoka ihenze cyane ya Ferrari ifite agaciro ka miliyoni y’amapawundi izwi nka "LaFerrari".

Uyu musore umaze gutsinda ibitego 4 mu mikino 2 aheruka gukinira Arsenal yinjiye mu kibuga asimbuye,akunze gukora udushya akifotoza ari kumwe n’amamodoka ahenze cyane nka Lamborghini n’izindi kuri ubu yifotoreje kuri Ferrari ya miliyoni y’amapawundi itunzwe n’abantu mbarwa ku isi.

Iyi modoka ya Ferrari yakorewe mu Butaliyani iri mu ma modoka ahenze cyane ndetse aharawe n’ibyamamare kuko uruganda ruzikora rumaze gukora ubwoko 499 gusa ubariyemo n’iyi ya Aubameyang.

Izi modoka zimaze gukorwa ni komande zatanzwe n’abakire kuko abamaze kuzibona barimo na Aubameyang biyandikishije mbere y’uko zikorwa.

Iyi Ferrari ya Aubameyang ifite ikoranabuhanga ridasanzwe ndetse rifite aho rihuriye n’imodoka za Formula 1 aho igenda ibirometero 227 ku isaha.

Aubameyang ukunda imodoka cyane,yaraye afashije Arsenal gutsinda Leicester City ibitego 3-1 aho yatsinzemo ibitego 2 wenyine.

Uretse Aubameyang abandi bantu bazwi batunze iyi LaFerrari ni Lewis Hamilton, Justin Bieber na Gordon Ramsey.




Aubameyang uri gutsinda ibitego muri iyi minsi akunda kugura amamodoka ahenze

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mukura VS yahembye ibirarane by’amezi 4 mbere yo guhura na Rayon...

Abakinnyi ba Mukura VS bari mu byishimo bikomeye byo kuba bahembwe...
22 February 2019 Yasuwe: 530 0

Reba umwana ufite agahigo ko kuba ariwe wiruka cyane ku isi ushobora no...

Rudolph Ingram Junior w’imyaka irindwi y’amavuko ufite akabyiniriro ka Blaze,...
21 February 2019 Yasuwe: 3038 0

Muzehe Mudeyi Modeste umubyeyi wa Muvara Valens wamenyekanye cyane mu ikipe...

Inkuru y’akababaro imaze kujya ahagaragara ivuga ko Muzehe Mudeyi Modeste...
21 February 2019 Yasuwe: 3673 0

Usengimana Faustin kuri ubu utari ufite ikipe yagaragaye mu myitozo ya...

Umukinnyi ukina mu mutima w’aba myugariro Faustin Usengimana kuri ubu...
21 February 2019 Yasuwe: 4234 0

Antonio Rudiger yatangaje ko abakinnyi barambiwe umutoza Maurizio...

Myugariro wa Chelsea Antonio Rudiger yatangaje ko abakinnyi barambiwe...
21 February 2019 Yasuwe: 2356 0

Micheal Sarpong niwe watowe nk’umukinnyi mwiza witwaye neza muri...

Rutahizamu ukomoka muri Ghana Sarpong Micheal niwe watowe nk’umukinnyi mwiza...
21 February 2019 Yasuwe: 1550 1