Kigali

Ba myugariro ba APR FC bayifashije kwisubiza umwanya wa mbere wa shampiyona by’agateganyo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 October 2019 Yasuwe: 2543

Ikipe ya APR FC ikomeje kugaragaza ko uyu mwaka idateganya kongera gutakaza igikombe kuko yisubije umwanya wa mbere wa shampiyona by’agateganyo kuri iki cyumweru,itsinda AS Muhanga ibitego 2-0.



Ibifashijwemo n’aba myugariro bayo babiri,APR FC yatsinze AS Muhanga ibitego 2-0 byinjiye mu minota 2 yikurikiranya mu gice cya mbere cy’uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Igitego cya mbere cya APR FC cyatsinzwe na myugariro Mutsinzi Ange ku munota wa 36 w’umukino, ku mupira mwiza yateye n’umutwe uturutse kuri koloneri yatewe neza na Buteera Andrew.

Nyuma y’iminota 2 gusa Manzi Thierry yashyizemo igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Ishimwe Kevin, atsindisha umutwe.

APR FC yabashije gukomeza kwiharira umupira no kurusha AS Muhanga guhererekanya umupira bituma irangiza umukino wose itsinze ibi bitego byombi binjiye mu gice cya mbere.

APR FC yasoje umunsi wa gatanu wa Shampiyona iri ku mwanya wa mbere n’amanota 13 mu gihe ikurikiwe na Mukura Victory Sports na Police FC zifite amanota 11.

APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha yakirwa na Police FC.

Uko imikino y’umunsi wa gatanu wa Shampiyona yose yagenze:

Ku wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira

Police FC 2-0 Heroes FC
SC Kiyovu 1-0 Gicumbi FC
Espoir FC 2-1 Musanze FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira

AS Kigali 1-0 Marines FC
Mukura VS 2-1 Gasogi United
Bugesera FC 0-2 Etincelles FC
Sunrise FC 2-1 Rayon Sports FC

Ku Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira

APR FC 2-0 AS Muhanga

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Myugariro Bayisenge ntabwo azakina umukino wa Mozambique [AMAKURU ARI MU...

Myugariro w’amavubi Bayisenge Emery ntabwo azakina umukino wa Mozambike kuri...
13 November 2019 Yasuwe: 772 0

Ikipe Pep Guardiola ashobora kwerekezamo mu mpeshi yateje impamka hirya no...

Umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola, umaze kuyihesha ibikombe byinshi...
13 November 2019 Yasuwe: 1828 0

Umwe mu bakinnyi b’ikipe ya Manchester United yatangaje ko akumbuye Jose...

Umwaka ugiye gushira umutoza Jose Mourinho yirukanwe mu ikipe ya Manchester...
13 November 2019 Yasuwe: 1364 0

Real Madrid yiyemeje kugura rutahizamu wa PSG amafaranga y’umurengera...

Ikipe ya Real Madrid yiyemeje kurekura akayabo ka miliyoni 343 z’amapawundi...
13 November 2019 Yasuwe: 3143 0

Emery Bayisenge yavunikiye mu myitozo ya mbere Amavubi yakoze yitegura...

Mu myitozo ya mbere ya mbere Amavubi yakoreye I Maputo yitegura Mozambike...
13 November 2019 Yasuwe: 1191 0

Maria Sharapova ukundwa na benshi ku isi mu mukino wa Tennis ari mu...

Umurusiyakazi ukina umukino wa Tennis,Maria Sharapova,ari mu biruhuko mu...
13 November 2019 Yasuwe: 1455 0