skol
fortebet

Bagoole wafashije Rayon Sports na APR FC gutwara shampiyona yitabye Imana

Yanditswe: Thursday 21, Jun 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Johnson Bagoole ukomoka muri Uganda wakinnye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda arimo ATRACO FC, APR FC na Rayon Sports zose akazifasha kwegukana Shampiyona yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa kane.

Sponsored Ad

Mu makuru yasakaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ni uko uyu mukinnyi wo hagati yaguye mu bitaro byitwa Lira Regional Referral Hospital azize indwara ya mugiga, bita Cryptococcal Meningitis.

Bagoole yababaje benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru muri aka karere k’Africa y’iburasirazuba,by’umwihariko mu makipe yakiniye arimo ayo muri Uganda nka Express, muri Kongo Kinshasa nka AS Vita Club, yakiniye kandi amakipe atandukanye mu Rwanda nka ATRACO FC, APR FC na Rayon Sports.yakinnye no muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards.

Abakinnyi batandukanye ba hano mu Rwanda babanye n’uyu mugabo wapfuye afite imyaka 38, bagiye bandika ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo, berekana ko babajwe cyane n’urupfu rwe.

Ibitekerezo

  • Johnson BAGOOLE twese aratubabaje.He was relatively young at 38 years.Twihanganishije abasigaye.Gusa ntabwo ari imana yamuhamagaye,ahubwo yarwaye arapfa.Indwara n’urupfu twabikuye kuli Adamu wanze kumvira imana.Kubera ko duturuka kuli ADN yaturaze,niyo mpamvu turwara,tugapfa. Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Urugero:Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).ADAMU amaze gukora icyaha,imana yamubwiye ko azapfa,agasubira mu gitaka (Itangiriro 3:19).Ntabwo yamubwiye ko azitaba imana nkuko amadini yigisha.Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka ku munsi w’imperuka,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).Bible ivuga ko igihano cy’abanyabyaha ari urupfu rwa burundu.Niba koko iyo dupfuye tuba twitabye imana,UMUZUKO ntabwo wazabaho.Ikindi kandi,twajya dukoresha umunsi mukuru ko umuntu wacu yitabye imana.Kuki se turira aho kwishima?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa