skol
fortebet

Bakame ushaka kwerekeza muri Kenya arashinja ubuyobozi bwa Rayon Sports na FERWAFA kumurenganya

Yanditswe: Friday 16, Nov 2018

Sponsored Ad

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame ababajwe cyane no kuba Rayon Sports na FERWAFA batari kumuha ibyangombwa ngo yerekeze mu ikipe ya AFC Leopards imwifuza cyane ngo ayerekezemo aho yashinje Rayon Sports kumurenganya bamusaba ubusobanuro yabahaye ndetse ko na FERWAFA idashaka gukemura ikibazo cye kandi ibizi ko arengana.

Sponsored Ad

Bakame wahagaritswe na Rayon Sports ashinjwa ubugambanyi ahanini bitewe n’ibyo yatangarije umwe mu bafana ba Rayon Sports kuri telefoni,yatangarije Radio Flash FM muri iki gitondo ko abayobozi ba Rayon Sports badashaka gukemura ibibazo bafitanye bavuga ko atatanze ubusobanuro kandi ibyo bamusabye yarabibahaye mu gihe FERWAFA yo iri kwirengagiza amategeko.

Yagize ati “FERWAFA izi uruhande rwanjye ariko irurenza ingohe.Habaye inama Rayon Sports ntiyitaba.Tumaze guhura na Rayon Sports inshuro nyinshi ariko ikibazo cyanjye ntikirakemuka.Biri mu maboko ya FERWAFA niyo igomba kureba niba ikibazo cyanjye gifite ishingiro cyangwa ntaryo gifite ariko ndumva amategeko y’umupira w’amaguru akurikijwe,Bakame ararenganurwa yarenganurwa babishatse gusa batabishatse Bakame ni umuntu usanzwe yakwicara agashaka ibindi akora mu gihe federation yaba itabishyizemo imbaraga.

Ibisobanuro abayobozi ba Rayon Sports bansabye narabitanze,ibyo bavuga ntavuze ni ukubeshya.Ikibazo cy’amajwi bansabiye ubusobanuro narabutanze ariko mu by’ukuri sicyo kibazo gihari kuko maze kwandika amabaruwa menshi mbisobanura.

Bakame yavuze ko amaze amezi 6 adahembwa kandi afite amasezerano y’ikipe mu gihe visi perezida wa Rayon Sports,Muhirwa Freddy yavuze ko adakwiriye guhembwa kuko yahagaritswe ndetse yanze kugaruka mu ikipe kandi ibihano bye byararangiye.

Yagize ati “Ikibazo cya Bakame murabizi twamusabye ubusobanuro ndetse tumubwira ko bitarenze amezi 3 yaba yabuduhaye none yararangiye.Icyo twari dutegereje ni uko yagombaga kugaruka mu ikipe kuko nubwo atatanze ubusobanuro ariko igihano cye cyari cyararangiye ariko ubu nkubwira ejo Taliki ya 15 Ugushyingo 2018, nibwo twahuye na Bakame kuri Federation bamusaba gukura mu nkiko ibirego yari yatanze hanyuma ikadukemurira ikibazo,uyu munsi nibwo baduha umwanzuro.Bakame aracyari umukinnyi wa Rayon Sports ariko hagize ikipe itwegera imushaka twakumvikana gusa ntayo turabona.”

Bakame yemeje ko AFC Leopards yo muri Kenya yamwegereye yo n’andi makipe menshi kugira ngo ayerekezemo,gusa ababwira ko nta byangombwa afite ategereje ko biboneka.

Bakame yavuze ko ategereje umwanzuro wa FERWAFA ku kibazo cye cyane ko ariyo ifite ubushobozi bwo kugikemura ndetse izi neza ko Rayon Sports imurenganya.

Ibitekerezo

  • Bakame uti aracyari umukinnyi wa rayon sport none kuki mutamuhemba?? ese ubwo nabajyana muri FIFA ntimuzabura ayo mucira nayo mu mira mukemure ibibazo bye bitaribyo turamushakira avocat utajenjeka kandi muzabyicuza

    Nymara ntabwo ari byiza kwanga umuntu kugera aho.Ese ibyo Gacinya yagezeho hari na 1%byabyo bafite?Ubu se ko bo bari mu nkiko baregwa ubusambo tubihereho tubagire ruvumwa??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa