skol
fortebet

Bakame wari warahagaritswe igihe kitazwi yagarutse mu myitozo ya Rayon Sports yakirwa nk’umwami

Yanditswe: Tuesday 12, Jun 2018

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports uherutse guhagarikwa kubera amajwi yakwirakwiye agambanira ikipe ndetse avuga ko badashaka umutoza Ivan Minnaert,yagarutse mu myitozo yakozwe uyu munsi mu Nzove yakirwa nk’umwami n’abakinnyi aho bamuzengurukanye ikibuga bamuteruye.

Sponsored Ad

Mu gihe habura iminsi itatu gusa ngo Rayon Sports itane mu mitwe na APR FC mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona utegerejwe na benshi mu Rwanda,Bakame yanze guhera mu bihano ahitamo kuza kwifatanya na bagenzi be kugira ngo bihimure kuri uyu mukeba wabatsinze mu mukino ubanza wa shampiyona igitego 1-0,yakirwa nk’umwami n’abakinnyi bamuteruye bamuzengurukana ikibuga cy’imyitozo mu Nzove.

Bakame wari wahagaritswe igihe kitazwi yagarutse mu myitozo bitunguranye aho amakuru avuga ko abakinnyi bagenzi be abereye kapiteni,bandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports basaba ko yagarurwa mu ikipe ndetse na we ubwe ngo ku munsi w’ejo yandikiye ubuyobozi asaba imbabazi.

Nta muyobozi n’ umwe wa Rayon Sports wari ku kibuga ngo asobanurire abanyamakuru iby’igaruka rya Bakame muri Rayon Sports ndetse nawe yanze kugira icyo atangariza abanyamakuru ubwo bamwegeraga.

Umuyobozi wa Tekinike Corneille yabwiye abanyamakuru ko biteguye neza umukino wa APR FC ndetse nabo babwiwe ko abatoza 3 ba Rayon Sports bahagaritswe ndetse biteguye kuzongera gukorana nabo.

Rutanga waganiriye n’abanyamakuru yababwiye ko nubwo bazakina uriya mukino batarabona umutoza ngo nta mpungenge bafite kuko ngo ari umukino w’abakinnyi ku giti cyabo kuruta ko ari uw’abatoza.

Yagize ati“Nk’abakinnyi tuyirimo neza. Nubwo wafata Claude (kit Manager) akadutoza nta kibazo. Uriya ni umukino w’abakinnyi ntabwo ari umukino w’abatoza. Abafana bazaze ari benshi badushyigikire. Uriya mukino ni uwacu abakinnyi kandi tuzayitsinda.”

Yassine Mugume na Shassir Nahimana ntabwo bakoranye na bagenzi babo imyitozo, mu gihe Nova Bayama yagarutse ndetse yakoreraga mu ikipe ya kabiri.Faustin Usengimana wasibye imikino ibiri iheruka yakoze imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri.

Abakinnyi ba Rayon Sports bakoze imyitozo uyu munsi bafite morale ndetse ubona batarahungabanyijwe no kwirukanwa kw’abatoza babo batatu.

Ibitekerezo

  • Njye we nkumbwa jyemwaza namashame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa