skol
fortebet

Bakame yacishije akayabo ka miliyoni zisaga 7 ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Friday 01, Feb 2019

Sponsored Ad

Urukiko rwa Nyarugenge rwategetse ikipe ya Rayon Sports kwishyura Ndayishimiye Eric Bakame akayabo ka miliyoni 7,120000 Kubera kumwirukana bidakurikije amategeko.

Sponsored Ad

Uyu munyezamu wahagaritswe ku kazi amezi arenga 6 azira ubugambanyi,yagiye kuregera urukiko rwa Nyarugenge ko yarenganyijwe agahagarikwa mu buryo budakurikije amategeko akamara igihe nta mushahara abona.

Urukiko rwa Nyarugenge rwavuze ko amasezerano ya Ndayishimiye Bakame kuri ubu uri mu ikipe ya AFC Leopards muri Kenya,yasheshwe mu buryo budakurikije amategeko byatumye itegekwa kumwishyura amafaranga angana na miliyoni 7 arimo imishahara,indishyi kubera kutamuha icyangombwa cyo kumwirukana ndetse no kumuha amafaranga yatanze yishyura umwavoka.

Bakame wari umaze imyaka 5 afatira Rayon Sports,yashinjwe kugambanira ikipe n’umutoza Ivan Minnaert mu mwaka ushize, bitewe n’ikiganiro cyamamaye hirya no hino yagiranye n’umufana w’iyi kipe uzwi nka Kibonge bituma ahagarika amezi 6 adahembwa ndetse nta n’urwandiko rumwemerera gusohoka afite.



Rayon Sports yategetswe n’urukiko kwishyura Bakame miliyoni zisaga zirindwi

Ibitekerezo

  • Ariko mwagiye mubanza mukabaza abanyamategeko banyu mbere yo gufata ibyemezo bishobora gushyira mu ngorane ikipe muyobora. Na KING kweri wayoboye ibigo byinshi kandi bikomeye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa