skol
fortebet

Bakame yahaye icyizere abanyarwanda ku mukino wa Libya

Yanditswe: Wednesday 06, Dec 2017

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yatangaje ko wena bagenzi be bifuza guhindura amateka mabi bamaze kwandikisha muri CECAFA y’uyu mwaka bafatsinda umukino wo ku munsi w’ejo ku wa kane bazahura na Libya.
Mu kiganiro uyu kapiteni yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo y’iminota 45 Amavubi yakoreye kuri stade ya Machakos izaberaho umukino wo ku munsi w’ejo,Bakame yababwiye ko bazi ko abanyarwanda babarakariye kandi biteguye kubashimisha ku munzi w’ejo .
Yagize ati (...)

Yagize ati “Turabizi abanyarwanda barababaye kuko tutitwaye neza mu mikino 2 ishize,gusa njye na bagenzi banjye twiyemeje gukora ibishoboka byose tukitwara neza ku mukino w’ejo kandi nizeye ko tuzabigeraho."

Uyu munyezamu wakinnye umukino wa mbere u Rwanda rwatsinzwe na Kenya 2-0,yavuze ko nabo batishimiye imikinire yabo mu mikino 2 ishize ndetse bagiye kugerageza kwisubiraho muri iyi 2 isigaye.

Imanishimwe Emmanuel ntiyakoze imyitozo uyu munsi aho afite ikibazo cy’imvune cyatewe n’uko yakinishijwe ku mukino wa Zanzibar atarakira neza none imvume yongeye kugaruka, mu gihe Manzi Thierry wagiriye akavune ku mukino wa Kenya ndetse ntakore imyitozo iheruka,we yakoze imyitozo.

Icyagaragaye mu myitozo y’uyu munsi, ni uko umutoza Antoine Hey azakoresha ikipe isanzwe ibanzamo kugira ngo nibura yiyongerere icyizere cyo kugera mu mikino ya kimwe cya kabiri,kuko atsinzwe umukino w’ejo saa cyenda zuzuye Amavubi yaba asezerewe.

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga Amavubi ahangana na Libya

Umunyezamu: Ndayishimiry Eric Bakame.

Ba myugariro: Faustin Usengimana, Manzi Thierry, Kayumba Soter.

Abakina hagati: : Iradukunda Eric Radu, Yannick Mukunzi, Bizimana Djihad, na Rutanga Eric.

Ba rutahizamu: Manishimwe Djabel, Mico Justin na Biramahire Abedd

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa