skol
fortebet

Bakame yasabye bagenzi be kwita ku mukino wa Kiyovu Sports

Yanditswe: Saturday 21, Apr 2018

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame yasabye bagenzi be kwiyibagiza amateka baherutse gukora mu mikino ya CAF Confederations Cup bagategura umukino wa Kiyovu Sports wo kuri iki Cyumweru.

Sponsored Ad

Ubwo Rayon Sports yageraga mu Rwanda ivuye gukora amateka muri Mozambike,Bakame yabwiye abanyamakuru ko nta mukino bagomba gutakaza ndetse bagomba kwitegura neza Kiyovu Sports kur iki Cyumweru.

Yagize ati “Nta mukino n’umwe tugomba gutakaza.kugeza ubu turiteguye kandi tugomba gutsinda umukino wa Kiyovu Sports.Ni ikipe ikomeye, ifite n’amateka ariko tugomba gukora ibishoboka byose tukayitsinda.Tugomba gukina nayo tutajejense kugira ngo tubashe kuyibonamo amanota 3.

Rayon Sports irahura na Kiyovu Sports kuri iki Cyumweru saa cyenda n’igice mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa