skol
fortebet

Bakame yatangaje byinshi ku mukino uzabahuza na Tanzania

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2017

Sponsored Ad

Umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame arasaba abafana b’Amavubi kuzaza kubashyigikira ari benshi ku mukino bazahuramo na Tanzania ku munsi w’ejo taliki ya 22 Nyakanga cyane ko bizeye itsinzi.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru Bakame yavuze ko ikipe y’igihugu Amavubi yiteguye neza ndetse ko nta kabuza biteguye gushimisha abanyarwanda kuri uyu wa gatandatu.
Yagize ati “Twiteguye neza uyu mukino kandi twizeye kuwutsinda (...)

Sponsored Ad

Umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame arasaba abafana b’Amavubi kuzaza kubashyigikira ari benshi ku mukino bazahuramo na Tanzania ku munsi w’ejo taliki ya 22 Nyakanga cyane ko bizeye itsinzi.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru Bakame yavuze ko ikipe y’igihugu Amavubi yiteguye neza ndetse ko nta kabuza biteguye gushimisha abanyarwanda kuri uyu wa gatandatu.

Yagize ati “Twiteguye neza uyu mukino kandi twizeye kuwutsinda tukerekeza mu cyiciro gikurikira.Tuzakora ibishoboka byose kandi buri mukinnyi wese yiteguye kwitanga tugasezerera Tanzania.”

Uyu muzamu ndetse akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza muri CHAN yasabye abafana b’u Rwanda kuza kubashyigikira kugira ngo babone ingufu zo gusezerera Tanzania.

Yagize ati “Abafana turifuza ko baza ari benshi bakadufana guhera ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma, kandi turabasezeranya kuzabereka umukino mwiza ndetse twiteguye no kubahesha intsinzi.

Umukino wo kwishyura w’u Rwanda na Tanzania utegerejwe kuri uyu wa gatandatu I saa cyenda n’igice,ukazabera kuri Stade ya Kigali I nyamirambo aho umukino ubanza wabereye muri Tanzania warangiye ari igitego 1-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa