skol
fortebet

Bakame yatangaje ikintu atazibagirwa muri Rayon Sports ndetse n’umutoza wamukoze ku mutima

Yanditswe: Tuesday 20, Nov 2018

Sponsored Ad

Uwahoze ari kapiteni wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame uherutse kurekurwa n’iyi kipe yatangaje ko atazigera yibagirwa ukuntu abafana bayo bamukundaga, ibyishimo biyibamo n’ibindi byinshi bimuha urwibutso rukomeye ruzamubera impamba aho azajya hose.

Sponsored Ad

Bakame wahagaritswe igihe kinini ashinjwa ubugambanyi,yatangarije ikinyamakuru Isimbi ko Rayon Sports ari ikipe y’inzozi ze ndetse yakuze yifuza kuyikinira,inzozi ze zikaba impamo akaba ariyo mpamvu hari urwibutso rukomeye yasigaranye ku mutima.

Bakame yasezeye kuri Rayon Sports nyuma y’imyaka 5 ayikinira

Yagize ati “Ibihe byiza nagize muri Rayon Sports ni byinshi sinabivuga ngo mbirangize,kuko Rayon Sports ni nka mirroir buri mukinnyi wese yibonamo cyane iyo iri gutsinda.Nta muntu ushobora kuvuga ko Rayon Sports ari mbi iri gutsinda,ukurikije ukuntu abafana bayo bafata abakinnyi bayo,ni ukuntu ishyira hamwe nta cyiza kirenze icyo.

Rayon Sports n’ikipe nziza, ikipe nubaha, ikipe ifite izina rinandenze, ikipe nakuze numva, ntigeze nanatekereza ko nazayikinira cyangwa nazayibera na ’captain’ ariko ku bw’ubushobozi bw’Imana iramfasha nk’uko nayikundaga ngera aho ndayikinira, nyibera umuyobozi, nyimaramo imyaka itanu.

Bakame yavuze ko umutoza wamushimishije mubo bakoranye ari Masudi Djuma kuko yakoranaga neza n’abakinnyi bakamwiyumvamo ndetse rimwe na rimwe nawe yakinanaga nabo.

Bakame azerekeza mu ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya ku wa Kane cyangwa ku wa Gatanu, tariki ya 22 cyangwa 23 Ugushyingo 2018,nyuma yo guhabwa ibaruwa imurekura ku wa 18 Ugushyingo 2018.

Bakame yavuze ko azakumbura abafana ba Rayon Sports,ambiance yabo,amashyi yabo yihariye ndetse yifurije ikipe gutwara ibikombe ndetse no gukomeza gutera imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa