skol
fortebet

Bakame yatangaje impamvu Amavubi yanyagiwe na Algeria aha icyizere Abanyarwanda

Yanditswe: Thursday 11, Jan 2018

Sponsored Ad

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba na Kapiteni wayo Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yatangaje ko bataramenyana neza ndetse batumviye inama z’umutoza ariyo mpamvu banyagiwe na Algeria ibitego 4-1 kuri uyu wa Gatatu.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino,Bakame yavuze ko babuze ubwumvikane mu kibuga byatumye ikipe ya Algeria yari yiteguye neza ibanyagira.
Yagize ati “Ntabwo twabashije gukurikiza amabwiriza y’umutoza ndetse twabuze ubwumvikane mu kibuga niyo mpamvu (...)

Sponsored Ad

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba na Kapiteni wayo Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yatangaje ko bataramenyana neza ndetse batumviye inama z’umutoza ariyo mpamvu banyagiwe na Algeria ibitego 4-1 kuri uyu wa Gatatu.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino,Bakame yavuze ko babuze ubwumvikane mu kibuga byatumye ikipe ya Algeria yari yiteguye neza ibanyagira.

Yagize ati “Ntabwo twabashije gukurikiza amabwiriza y’umutoza ndetse twabuze ubwumvikane mu kibuga niyo mpamvu twatsinzwe ibitego byinshi.Twagerageje kubona amahirwe menshi imbere y’izamu ntitwabasha kuyabyaza umusaruro niyo mpamvu tugomba kwicara nk’abakinnyi tugakosora amakosa yagaragaye muri uyu mukino,ndetse twizeye kuyakosora muri CHAN.

Bakame yavuze ko we na bagenzi be bigeye byinshi kuri uyu mukino ndetse bagiye gukosora amakosa yagaragaye kugira ngo bazitware neza muri CHAN bahereye kuri Nigeria.

Amavubi arerekeza muri Maroc uyu munsi nyuma y’iminsi 10 bamaze muri Tuniziya bitegura iyi mikino ya CHAN.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa