skol
fortebet

Bakame yatangaje impamvu ikomeye igomba gutuma Rayon Sports itsinda Mukura VS

Yanditswe: Friday 17, Nov 2017

Sponsored Ad

• Bakame yatangaje ko abakinnyi ba Rayon Sports bashaka gutsinda Mukura VS
• Abakinnyi barashaka gutsinda Mukura VS kugira ngo bature iyo ntsinzi Katauti na Karekezi
• Rayon Sports izacakirana na Mukura ku Cyumweru ku Kicukiro

Sponsored Ad

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports ndetse akaba na Kapiteni wayo Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yatangaje ko abakinnyi ba Rayon Sports bifuza gutsinda ikipe ya Mukura VS kugira ngo bature iyo ntsinzi umutoza wungirije Ndikumana Hamad wari uzwi nka Katauti witabye Imana muri iki cyumweru ndetse n’umutoza mukuru Olivier Karekezi uri mu maboko ya Polisi.


Uyu munyezamu yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kane taliki ya 16 Ugushyingo 2017,ubwo iyi kipe yari imaze gukora imyitozo ku kibuga yahawe na SKOL mu Nzove.

Yagize ati “Burya umugabo ni ubasha kwikura mu bibazo arimo,twatakaje umutoza wungirije Katauti ndetse n’umutoza mukuru ntawe uhari gusa nyuma y’ibyo bibazo byose ntabwo twagakwiye guhagarika imyitozo ahubwo tugomba gukora cyane kugira ngo dutsinde uyu mukino.Umukino wo ku cyumweru ni umukino dushaka gutsinda kugira ngo tuwuture abatoza bacu badahari kandi abakinnyi ba Rayon Sports ni abakinnyi bakuze ndabizi bazabyitwaramo neza.

Ikipe ya Rayon Sports izakina na Mukura VS ku cyumweru taliki ya 19 Ugushyingo 2017 idafite abakinnyi buzuye kuko kuri ubu ifite abakinnyi 15 gusa kubera ko abasore nka Usengimana Faustin,Mugisha Gilbert na Kassim umunyezamu wa kabiri bavunitse mu gihe Nahimana Shassir we afite ikarita y’umutuku.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa