Kigali

Bakame yatangaje ingamba Rayon Sports yafashe kugira ngo yisubize shampiyona

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 May 2018 Yasuwe: 2739

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yatangaje ko we na bagenzi be bafashe ingamba zo gukinana ubwitange imikino basigaranye ndetse bakayitsinda yose kugira ngo begukane igikombe cya shampiyona ku nshuro ya kabiri bikurikiranya.

Bakame yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko bagiye kujya bakina buri mukino nk’umukino wa nyuma kugira ngo bazarangize shampiyona bayegukanye.

Rayon Sports irashaka kwisubiza igikombe cya shampiyona

Yagize ati “Kuri twe buri mukino tugiye kujya tuwukina nk’umukino wa nyuma.Intego yacu ni ugutwara igikombe kandi kubigeraho ni ugutsinda imikino yose dusigaranye.Twagiye dutakaza amanota bitari ngombwa,niyo mpamvu ubu buri wese mu ikipe asobanukiwe akazi dufite imbere.

Rayon Sports irakirwa na AS Kigali uyu munsi saa 15:30 kuri stade ya Kigali mu mukino w’umunsi wa 16 utarabereye igihe aho irakina uyu mukino idafite Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala.

AS Kigali iri mu bihe byiza

Rayon Sports nitsinda uyu mukino irahita igira amanota 43,mu gihe AS Kigali irahita igira 51 igaca kuri APR FC iyoboye shampiyona n’amanota 50.

Abakinnyi 18 Rayon Sports izifashisha ku mukino wa AS Kigali:
Ndayishimiye Eric Bakame
Ndayisenga Kassim
Rwatubyaye Abdul
Mutsinzi Ange
Manzi Thierry
Usengimana Faustin
Eric Rutanga
Nyandwi Saddam
Eric Irambona
Mugisha Francois Master
Mukunzi Yannick
Kwizera Pierrot
Muhire Kevin
Mugisha Gilbert
Christ Mbondi
Ismaila Diarra
Bimenyimana Bonn Fils Caleb
Manishimwe Djabel

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Nkurunziza yasuye abakinnyi b’Uburundi abemerera akayabo kugira ngo...

Perezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza yasuye abakinnyi b’Uburundi, basigaje...
22 March 2019 Yasuwe: 3762 0

Abatoza babiri Chelsea FC yifuza kuzakuramo usimbura Maurizio Sarri...

Ikipe ya Chelsea yifuzaga guha akazi Zinedine Zidane kugira ngo asimbure...
22 March 2019 Yasuwe: 3328 0

Ikipe ya Vita Club yo muri RD.Congo yashinje Simba SC kuyirogera muri...

Ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo...
22 March 2019 Yasuwe: 2173 0

Eden Hazard yatangaje umukinnyi yemera ko amurusha impano yo gukina umupira...

Rutahizamu wa Chelsea,Eden Hazard ufatwa nk’umukinnyi wa mbere ufite...
22 March 2019 Yasuwe: 6814 1

Wayne Rooney yibasiye bikomeye ikipe ya Liverpool yitwaje ko afana...

Umukinnyi Wayne Rooney wahoze akinira ikipe ya Manchester United na Everton...
22 March 2019 Yasuwe: 1529 0

Cristiano Ronaldo yaciwe akayabo ka miliyoni 17 RWF kubera uburyo yishimiye...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus mu butaliyani yaciwe...
21 March 2019 Yasuwe: 4347 0