skol
fortebet

Bakame yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamusabye gushinja ibinyoma komite ya Gacinya Dennis

Yanditswe: Friday 16, Nov 2018

Sponsored Ad

Umunyezamu Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yatangaje ko komite iriho ya Rayon Sports yamusabye kwandika avuga ko yafatanyaga na komite yacyuye igihe yayoborwaga na Gacinya Dennis mu bikorwa byo gutega ku mikino ya Rayon Sports kugira ngo bamubabarire yongere gukina.

Sponsored Ad

Ndayishimiye Eric yabwiye Radio Salus ko Komite iyoboye Rayon Sports ubu yamusabye kwandika abeshya ko yafatanyaga na komite yacyuye igihe yayoborwaga na Gacinya kugurisha imikino (betting),ndetse ko rimwe na rimwe yakoraga amakosa atuma batsindwa,akanabeshya ko arwaye.

Bakame yavuze ko komite iyoboye Rayon Sports yamusabye kwandika ashinja iya Gacinya yegukanye ibikombe kugurisha imikino

Yagize ati “Ntabwo nanze kwandika nsaba imbabazi,ahubwo ibyo bambwiraga kwandika nibyo nanze.Bansabye kuvuga ko komite ya kera ya Gacinya na Prosper bankoreshaka baka Bettinga. Ngo nangaga gukina ndi muzima,ngo naritsindishaga.

Mu myaka 5 maze muri Rayon twatwaraga ibikombe,twarasohotse,natorwaga nk’umuzamu mwiza,nabanzagamo mw’ikipe y’igihugu,umuntu witsindisha se ibyo yabigeraho ate?. Aho kubeshyera abantu ibyo batakoze nareka umupira.

Bakame yavuze ko yari amaze iminsi mu biganiro na AFC Leopards ariko Rayon Sports yanze kumuha ibaruwa imusezerera ngo ayerekezemo.

Muhirwa Frederick, visi perezida wa Rayon Sports yabwiye Flash FM mu gitondo ko Bakame yarangije ibihano akanga kugaruka mu ikipe ndetse ko ibisobanuro yasabwe atabitanze ahubwo yandikaga ibyo bamubajije mu gihe Bakame we avuga ko yavuze ku kibazo cy’amajwi yateje ururonddogoro yashyizwe hanze ari kuvugana n’umufana,bikamuviramo kwitwa umugambanyi.

Ibitekerezo

  • Gusa inama naha bakame, bakame wikwiruka nibiguruka. Iyo committee wishingikiriza ntikibaho, yacyuye igihe. Izo canpains urimo ntacyo zimaze, ukuri kurazwi, umwuka mubi wasize muri ikipe warayikurikiranye kugeza nubwo isigaye kurugo yarageze muri 1/4 mumikino nyafurika. Inama: ca bugufi witware bkumukozi ufite umukoresha. Ibyo urimo byo guca hirya no hino nubundi usebya rayon sports uciye kubayobozi bayo ntabwo bizsguhira ndakurahiye!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa