Kigali

Bakame yatangaje uko yakiriye kuza kwa karekezi muri Rayon Sports

Imikino   Yanditwe na: Dusingizimana Remmy 30 July 2017 Yasuwe: 2326

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports akaba na kapiteni wayo Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yatangaje ko yishimiye kuza kwa Karekezi Olivier nk’umutoza we ndetse atangaza ko yiteguye gukorana neza nawe ndetse n’abamwungirije kugira ngo Rayon Sports ibone intsinzi.

Bakame yabitangaje ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma yo gukorana imyitozo ya mbere n’aba bagabo bashya aho yavuze ko akurikije imyitozo bakoreshejwe nta kabuza bazatwara ibikombe.

Yagize ati “Abatoza bacu bashya bagize ibihe byiza ari abakinnyi kandi twizeye ko bazafasha Rayon Sports kubona intsinzi.Twiteguye gukorana cyane nabo kugira ngo tugere kuri byinshi.Batweretse ibyo bifuza kugeraho birimo kubaka ikipe itsinda ndetse inakina umupira mwiza niyo mpamvu twiteguye gukorana kugira ngo dutware ibikombe.Karekezi Olivier yabaye umukinnnyi mwiza kandi akigera mu Rwanda yavuze ko ikimuzanye ari ugutsinda,tuzakorana nawe neza kugira ngo dufashe Rayon sports kwitwara neza.

Ikipe ya Rayon Sports iri mu myiteguro yo kwerekeza muri Tanzania aho yiteguye gukina n’amakipe y’ibigugu y’aho arimo Simba SC bazahura ku italiki ya 08 Kanama.

Author : Dusingizimana Remmy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza wa Miroplast yatangaje ibanga rikomeye ryatumye yigaranzura ikipe...

Muhire Hassan yatangaje ko amashusho y’umukino wahuje Rayon Sports na Kiyovu...
23 October 2017 Yasuwe: 315 0

Karekezi yatangaje impamvu yashyamiranye na Bizimungu aha ubutumwa bukomeye...

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko atari kureka ngo Bizimungu Ally...
23 October 2017 Yasuwe: 2478 1

Mugisha Samuel yihaye intego zikomeye nyuma yo kwitwara neza ku wa...

Umusore Mugisha Samuel watwaye irushanwa rya Rwanda cycling Cup kuwa...
23 October 2017 Yasuwe: 146 0

Basketball :Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’inteko rusange ya...

Kuri iki Cyumweru taliki ya 22 Ukwakira 2017, nibwo ishyirahamwe ry’umukino...
23 October 2017 Yasuwe: 139 0

Police FC yahaye isomo rya ruhago Amagaju, Kiyovu Itsindwa na...

Kuri iki cyumweru nibwo hakomezaga imikino ya shampiyona y’umunsi wa 3 aho...
22 October 2017 Yasuwe: 585 0

Rayon Sports yabonye umuyobozi mushya utumva ukuntu bagabirwa ‘Icyokezo...

Ikipe ya Rayon Sports yabonye umuyobozi nyuma y’inama rusange yateranye kuri...
22 October 2017 Yasuwe: 2972 0