skol
fortebet

Bakame yatangaje umukinnyi bakinannye utagira gahunda ndetse washwanye cyane n’abatoza kubera gukererwa

Yanditswe: Sunday 04, Aug 2019

Sponsored Ad

Umunyezamu w’inararibonye Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yatangaje ko mu makipe yose yanyuzemo umukinnyi yabonye utagira gahunda ndetse wahoraga ashwana n’abatoza cyane ari Niyonzima Haruna.

Sponsored Ad

Ndayishimiye uherutse gusinyira AS Kigali we na Haruna Niyonzima,yatangarije ikinyamakuru Fun Club ko uyu mugenzi we atari mu bantu bubahiriza gahunda ndetse ngo inshuro nyinshi yagiye ashwana n’abatoza kubera gukerererwa.

Yagize ati “Haruna niwe navuga utagira gahunda.Mushobora kuvugana saa tanu akakugeraho saa sita.Gusa ashobora kubikora nta wundi mutima mubi.Muri kamere ye niwa muntu wicara yabona isaha igeze akaba aribwo atangira kwitegura cyangwa yagera mu nzira agahita akata mu yindi gahunda kandi iyo yatumiwemo itangiye.”

Bakame yavuze ko mu bakinnyi bamubereye kapiteni uwamushimishije ari Karekezi Olivier mu gihe uwamusetsaga cyane ari Ndoli Jean Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa