skol
fortebet

Bakame yavuze ku kongera amasezerano kwe muri Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yatangaje ko nubwo yifuza kuguma muri Rayon Sports kubera abafana bayo bamugaragarije urukundo yiteguye kwakira ubusabe bw’andi makipe amwifuza cyane ko ari hafi gusoza amasezerano ye muri iyi kipe.
Bakame umaze kugaragaza ko ari umuzamu wa mbere mu Rwanda nyuma yo kuva muri APR FC yerekeza muri Rayon Sports ibyo yatangaje ntabwo biri buze gushimisha abafana ba Rayon Sports kuko yadutangarije ko nubwo ari kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yatangaje ko nubwo yifuza kuguma muri Rayon Sports kubera abafana bayo bamugaragarije urukundo yiteguye kwakira ubusabe bw’andi makipe amwifuza cyane ko ari hafi gusoza amasezerano ye muri iyi kipe.

Bakame umaze kugaragaza ko ari umuzamu wa mbere mu Rwanda nyuma yo kuva muri APR FC yerekeza muri Rayon Sports ibyo yatangaje ntabwo biri buze gushimisha abafana ba Rayon Sports kuko yadutangarije ko nubwo ari kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports yiteguye kuyivamo naramuka adahawe ibyo ari kubasaba.

Yagize ati “Ku giti cyanjye nka Bakame ahazaza hanjye nifuza kuba naguma muri Rayon Sports ariko bitavuze ko nandi makipe ahari n’imiryango irafunguyeku yandi makipe ashaka Bakame bivuze ko mbonye indi Equipe nshobora kuyerekezamo mu minsi iri imbere gusa abafana ndakeka nta kibazo mfitanye nabo kuko ndabizi baranyishimiye kandi baranshaka mu ikipe.

Bakame yavuze kandi ko ibiganiro ni ubuyobozi bigomba gukomeza kandi nawe yifuza ko bakumvikana akaguma muri iyi kipe.

Yagize ati “Ndabizi ko ubuyobozi turakomeza kuganira neza nubwo hari ibitarakemuka wenda Imana nimfasha nzi neza ko bizakemuka nkaguma muri Rayon Sports,Kandi bidakemutse nabwo ndumva neza ko mu cyumweru gitaha nzaba namenye aho ngombwa kwerekeza”.

Uyu muzamu wa mbere wa Rayon Sports yahakanye amakuru yari yiriwe avuga ko yanze amafaranga miliyoni 5 ikipe ya Rayon Sports iri kumuha zo kumugura we akifuza 9.

Yagize ati “Ibyo byose nibyo abantu bavuga cyangwa batekereza gusa ku giti cyanjye hari ibyo navuganye n’ubuyobozi hari nibyo wenda turi gupfa badashaka kuzuza cyangwa se ngo biboneke nanjye mbe nasinya amasezeranoariko mu gihe bitarakemuka tuzakomeza kugenda dutekereza indi choix yabaho kandi bidakunze navuga ko imiryango ifunguye n’ahandi.”

Bakame yatangaje kandi ko mbere na mbere agaciro agaha ikipe ya Rayon Sports ndetse yifuza ko ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports byakunda akayigumamo ndetse ko yiteguye gukomeza kuganira nabo.

Ibitekerezo

  • Bakame ujye wibuka ko wari wazimye gikundiro niyo ikugejeje aho ugeze ubwo rero witatira umubyeyi

    Bakamenarebekure Ntayindi Equipeyagiriramwibihebyiza Nkarayon

    EREGA IY,ISI TURIMO NIYI NYUNGU NIHAZA ABMUHA MENSHI AYANJYE NGOMURI ZA BABYEYI ? UBWO NTIMURI KUMUSHUKA !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa