skol
fortebet

Bakame yerekeje mu ikipe ya AFC Leopards yiyemeje kumuhemba akayabo

Yanditswe: Wednesday 21, Nov 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 21 Ugushyingo 2018,nibwo Ndayishimiye Eric Bakame yerekeje mu ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya aho agiye gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Sponsored Ad

Bakame wari umaze imyaka itanu muri Rayon Sports, yerekeje muri Kenya gukomerezayo umupira we,nyuma y’amezi 6 yari amaze adakina.

Bivugwa ko Rayon Sports yangaga kurekura Bakame kuko yatinyaga ko azerekeza mu bakeba gusa yumvise ko agiye kwerekeza muri Kenya bituma ihita imurekura.

Amakuru agera ku Umuryango ko Bakame yahawe akayabo ka miliyoni 40 na AFC Leopards ndetse buri kwezi azajya ahembwa akayabo ka miliyoni ebyiri n’igice.

Ndayishimiye yabwiye IGihe ko agiye muri Kenya kuzamura urwego rw’imikinire ye cyane ko azaba ari iw’abandi ndetse yifuza kugaruka mu ikipe y’igihugu “Amavubi”.

Yagize ati “Navuga ko Bakame uzwi hano mu Rwanda atandukanye n’ugiye gukina mu mahanga. Ngiye gukora cyane kuko ngiye gukina ahatari iwacu. Nzakora cyane nashaka no kugaragaza isura nziza y’u Rwanda.”

Bakame yakiniye amakipe atandukanye muri shampiyona y’u Rwanda kuva 2005 arimo; Renaissance FC, AS Kigali, ATRACO FC, APR FC na Rayon Sports.


Bakame wari umaze imyaka 5 muri Rayon Sports yerekeje muri AFC Leopards
Amafoto:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa