skol
fortebet

Bakame yirukanwe muri Rayon Sports,Minnaert agiye gushakirwa indi mirimo

Yanditswe: Sunday 17, Jun 2018

Sponsored Ad

Umunyezamu Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame wari kapiteni wa Rayon Sports ndetse wari uyimazemo imyaka 5 yirukanwe muri iyi kipe azira kumvikana ayigambanira.

Sponsored Ad

Uyu musore yazize ikiganiro yagiranye n’umufana witwa Kibonge cyakwirakwiye hirya no hino,cyari cyuzuyemo amagambo benshi bise ay’ubugambanyi ndetse no kugumura abakinnyi ku mutoza.

Bakame yirukanwe muri Rayon Sports yari amazemo imyaka 5

Bakame wari umaze imyaka 5 muri Rayon Sports ndetse wasinye amasezerano
y’imyaka 2 umwaka ushize,yasabiwe kwirukanwa mu nama y’iyi kipe yabaye uyu munsi mu gihe umutoza Ivan Minnaert agiye gushakirwa akandi kazi karimo gutoza academy.

Imyanzuro yafatiwe mu nama ya Rayon sports yo kuri iki cyumweru Taliki ya 17/06/2017.

Minnaert agiye gushakirwa indi mirimo

Nubwo Bakame yagaruwe igitaraganya mu ikipe nyuma yo gufatirwa ibihano kugira ngo ayifashe ku mukino wa APR Fc, benshi mu bafana ba Rayon sports ntibishimiye uko yitwaye kuri uyu mukino kuko batsinzwe na APR Fc ibitego 2-1, bashinja uyu munyezamu uburangare ku gutego cya 2.

1.Hatowe v/president Muhirwa Freddy
2.Hemejwe ushinzwe gukurikirana imishinga ya Rayon sport Claude
3.a)Minnaert arashakirwa indi mirimo aaho ashobora kuba yagirwa umutoza wa Rayon sport academy.
b) Bakame agomba guhagarikwa burundu muri Rayon Sports.
c) abandi bakinnyi bateje ibibazo bagomba kwihanangirizwa.
d) Ejo hazazanwa undi mutoza uvuye muri Bresil uzasimbura Ivan Minnaert.

4.Hashyizweho commite ya discipline izajya ihana ikanakebura inzego zose za Rayon sport.

5.Hemejwe ko amadeni yose Rayon sports ibereyemo abantu batandukanye azishyurwa ihereye ku rya Mama Djihad.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa