skol
fortebet

Bamporiki yongeye kuvuga amagambo akomeye ku Mavubi

Yanditswe: Monday 19, Nov 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yongeye kunenga umusaruro w’Ikipe y’igihugu,Amavubi aho yemeje ko kunganya na Centrafrique bidatangaje kubera imyiteguro yayo.

Sponsored Ad

Bamporiki Edouard, yavuze amagambo yamamaye cyane mu mpera z’umwaka ushize, ubwo yavugaga ko Amavubi yitabira amarushanwa agiye gukina atagiye guhiganwa,yongeye kuvuga ko umusaruro arimo kubona ungana n’uko baba biteguye.

Bamporiki abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter,yavuze ko kuba Amavubi yananiwe gutsinda Centrafrique bidatunguranye kuko amanota yabonye angana n’uko yateguwe.

Yagize ati “Umutsindo Amavubi twabonye, ahwanye n’intsinzi twashatse. Kugira ngo tugwize ibyishimo rusange nihashyirwe imbaraga mu gutoza Ingamba y’Ibirezi n’Imbuto “Abato”. Ibitari ibyo twaba tumeze nk’abifuza kugereka amagorofa ku nzu itagira ibyuma, amabuye n’isima.”

Bamporiki yasabye ababishinzwe kongera imbaraga mu mitegurire y’ikipe y’igihugu hategurwa abakiri bato aho kwibanda mu bakinnyi bashaje.


Bamporiki yahaye ubutumwa bukomeye abayobora Amavubi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa