skol
fortebet

Bamwe mu bakinnyi ba Team Rwanda ntibavuga rumwe na Bugingo wavuze ko nta kibazo bafite

Yanditswe: Tuesday 06, Feb 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’imikino muri MINISPOC Bugingo Emmanuel yatangaje ko abakinnyi ba Team Rwanda batigeze bahungabanywa no kuba batarabona uduhimbazamusyi twabo tumaze igihe tutaratangwa mu gihe abakinnyi bo bifuza ko bahabwa aya mafaranga bakabafasha kwinjira mu mikino nyafurika bameze neza. Bugingo yavuze ko abasore ba Team Rwanda nta kibazo bafite nubwo batarabona uduhimbazamusyi twa Tour du Rwanda
Uyu muyobozi ntiyahakanye ko abakinnyi batarahabwa uduhimbazamusyi gusa yavuze ko ikibazo (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’imikino muri MINISPOC Bugingo Emmanuel yatangaje ko abakinnyi ba Team Rwanda batigeze bahungabanywa no kuba batarabona uduhimbazamusyi twabo tumaze igihe tutaratangwa mu gihe abakinnyi bo bifuza ko bahabwa aya mafaranga bakabafasha kwinjira mu mikino nyafurika bameze neza.

Bugingo yavuze ko abasore ba Team Rwanda nta kibazo bafite nubwo batarabona uduhimbazamusyi twa Tour du Rwanda

Uyu muyobozi ntiyahakanye ko abakinnyi batarahabwa uduhimbazamusyi gusa yavuze ko ikibazo cy’uduhimbazamusyi kitaciye intege aba basore kuko bakomeje gutsinda amarushanwa akomeye muri Afurika.

Uwizeyimana na bagenzi be ntabwo barahabwa uduhimbazamusyi twa Tour du Rwanda

Yagize ati “Ibyo bemerewe ntabwo biraboneka ariko biri muri mu nzira yo gukemuka. Sinshobora kukubwira ngo bigeze ku ruhe rwego ariko n’ejo n’ejobundi bizabageraho. Nubwo batarabona uduhimbazamusyi twa Tour du Rwanda,ntibyababujije kwitwara neza kuko batsinze La Tropicale na Tour de l’espoir ndetse bigaragaza ko nta kibazo bafite. Ndabizi bo ubwabo nta kibazo bafite.”


Areruya wegukanye Tour du Rwanda 2017 nta gahimbazamasyi arahabwa

Kuva Areruya Joseph na bagenzi be batwara Tour du Rwanda yakinwe mu Ugushyingo 2017, ntibarahabwa uduhimbazamusyi twabo,nubwo bakomeje kwitwara neza bakegukana ‘La Tropicale Amissa Bongo’ yo muri Gabon mu kwezi kwa mbere na ‘Coupe des Nations de l’Espoir’ begukanye muri Week-end ishize.

Team Rwanda ntiyahungabanyijwe n’uduhimbazamusyi itarahabwa

Benshi mu bakinnyi ba Team Rwanda nta handi bakura amafaranga uretse mu duhimbazamusyi akaba ariyo mpamvu umwe muri bo yatangarije Umuseke dukesha iyi nkuruko bifuza kubona aya mafaranga cyane ko byabongerera imbaraga muri shampiyona ya Afurika.

Yagize ati “Kuvuga ko nta kibazo dufite byo byaba ari ukubeshya kuko aya mafaranga niyo adutunga twe n’imiryango yacu. Nta yindi mishahara tugira. Kuba tutarimo kuyahabwa bivuga ko ubuzima budahagaze neza ariko ntibyatubuza kwitanga kuko gutsinda tukabona amakipe hanze no guhesha u Rwanda ishema nibyo twifuza.”

Benshi mu banyarwanda bakomeje kwibaza impamvu hari imikino ikunze kudahabwa agaciro na MINISPOC ndetse abakinnyi bagatinda kubona uduhimbazamusyi kandi baba bahesheje ishema u Rwanda.

Urutonde rw’abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri shampiyona ya Afurika
Mu bagabo

Valens Ndayisenga
Niyonshuti Adrien
Jean Bosco Nsengimana
Byukusenge Patrick
Jean Claude Uwizeye

Mu batarengeje imyaka 23
Areruya Joseph
Mugisha Samuel
Munyaneza Didier

Mu ngimbi
Habimana Jean Eric
Nkurunziza Yves
Gahemba Barnabé (murumuna wa Areruya)
Nzafashwanayo Jean Claude

Mu bagore
Ingabire Beathe
Girubuntu Jeanned’arc
Manizabayo Magnifique
Tuyishimire Jacqueline

Mu bangavu
Mushimiyimana Samantha
Irakoze Neza Violette

Ibitekerezo

  • Birababaje kubona bwana BUGINGO,aho kuvuganira aba basore,ahubwo ababwira amagambo ababaje.Ese yibuka ko aba basore bitanga cyane kubera ishema ry’igihugu?Ese azi ko nta mushahara wa buri kwezi bagira???Ibibazo iyi si yacu ifite,ibiterwa no "kwikunda".Yesu yasize adusabye ko "icyo tutifuza ko cyatubaho,tutagikorera mugenzi wacu" (Matayo 7:12).Iryo hame turikurikije,ibi byose byavaho: Gucurana ibyiza by’igihugu,akarengane,intambara,ubusambanyi,kwiba,etc...
    Amahirwe tugira nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,ibi byose bizavaho,kuko izaba iyobowe na YESU (Ibyahishuwe 11:15).Ku munsi w’imperuka,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose (Daniel 2:44).Duharanire kuzaba muli iyo paradizo,aho kwibera mu byisi gusa.Abibera mu byisi gusa,ntabwo bazayibamo.Iyo bapfuye biba birangiye nta kuzuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa