skol
fortebet

Bamwe mu bakinnyi bagendera mu modoka zihenze cyane [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 14, Sep 2018

Sponsored Ad

Abakinnyi batandukanye ku mugabane w’I Burayi bakunze kugaragara mu madoka ahenze ndetse bamwe batunze imodoka zirenze imwe,baguze akayabo k’amafaranga menshi bakura mu cyuya babira buri munsi bakina umupira w’amaguru.

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Premier League bayoboye urutonde rw’abagendera mu modoka zihenze cyane aho uheruka gutungura benshi ari myugariro w’imyaka 19 Trent Alexander-Arnold wageze mu myitozo yo ku munsi w’ejo ari mu modoka ya Mercedes-AMG C 63 yaguze akayabo k’ibihumbi 66 by’amapawundi.

Umuryango wabateguriye bamwe mu bakinnyi bafite amamodoka menshi ahenze baguze nyuma yo kuba ibyamamare,dukesha ikinyamakuru Dailymail.

1.Cristiano Ronaldo

Kizigenza wa Juventus,Cristiano Ronaldo,ni umwe mu bakinnyi bazwiho kugira amamodoka ahenze kuko afite Lamborghini yaguze ibihumbi 206 by’amapawundi, Bugatti Veyron yaguze miliyoni imwe n’ibihumbi 500,za Audi zitandukanye,n’izindi.

2. Pierre-Emerick Aubameyang

Pierre-Emerick Aubameyang aherutse kwifotoza ari kumwe n’imodoka ze zihenze zirimo Range Rover Sport Mansory igura ibihumbi 150 by’amapawundi, Ferrari 812 Superfast igura ibihumbi 250 by’amapawundi, Lamborghini Aventador igura ibihumbi 270 by’amapawundi na Porsche Panamera Turbo Techart igura ibihumbi 140 by’amapawundi.

3.Paul Pogba

Uyu mufaransa uherutse kwegukana igikombe cy’isi nawe ari mu bakinnyi bakunze kugaragara batwaye imodoka zihenze gusa iyo aherutse kugaragara afite ni Chevrolet Camaro yaguze ibihumbi 50.

4.Memphis Depay

Uyu muholandi wahombeje ikipe ya Manchester United cyane,nawe ari mu bakinnyi bagendera mu modoka ihenze aho afite iyitwa Mercedes Jeep yaguze akayabo k’ibihumbi 100 by’amapawundi.

5. Gareth Bale

Uyu munya Wales uyoboye Real Madrid nyuma yo kugenda kwa Cristiano Ronaldo,nawe agenda mu modoka ihenze ya Lamborghini Huracan yaguze akayabo k’ibihumbi 325 by’amapawundi.

Uretse uru rutonde rwakozwe na Dailymail,hari abandi bakinnyi bagendera mu modoka zihenze barimo Lionel Messi, Alexis Sanchez,Neymar n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa