skol
fortebet

Bamwe mu bakinnyi bavuye muri Rayon Sports barifuza kuyigarukamo

Yanditswe: Monday 07, Jan 2019

Sponsored Ad

Ba rutahizamu babiri bakiniye Rayon Sports bakabica bigacika mu minsi ishize,Shabani Hussein Tchabalala na Ismaila Diarra baherutse kwandikira ubuyobozi basaba ko bagaruka bagatabara akazi kabo kari mu mazi abira.

Sponsored Ad

Umurundi Tchabalala wavuye muri Rayon Sports ari kuririmbwa n’abakunzi bayo,yageze mu ikipe ya Baroka FC ubuzima bumubera bubi,abura umwanya wo gukina ku buryo yatakambiye abayobozi ba Rayon Sports ko bamufasha akagaruka agashaka umwanya wo gukina.

Umunya Mali Ismaila Diarra nawe ntiyahiriwe mu ikipe ya CA Bordj Bou Arréridj yo muri Algeria,kuko nawe yabuze umwanya wo gukina bituma yifuza kuyivamo ariyo mpamvu aherutse gusaba Rayon Sports ko yagaruka akayikinira.

Mu nama ubuyobozi bwa Rayon Sports buheruka kugirana n’abayobozi b’amahuriro y’abafana bibumbiye hamwe,bababwiye ko nabo bi fuje kugarura ibi bikurankota ariko bahuye n’imbogamizi zijyanye nuko isoko ryo kugura abanyamahanga ryamaze gufungwa.

Rayon Sports ishobora gutakaza abakinnyi benshi barimo Mukunzi Yannick,Manishimwe Djabel,Muhire Kevin na Mutsinzi Ange bose bari gushaka ibyangombwa biberekeza hanze.

uretse aba basore 2,andi makuru aravuga ko myugariro Usengimana Faustin nawe yifuza kongera kugaruka muri Rayon Sports.



Tchabalala na Diarra barifuza kugaruka muri Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa