Kigali

Barack Obama yashimye cyane Abanya-Kenya ’Eliud Kipchoge Na Brigid Kissel’ baherutse gushyiraho uduhigo dushya mu gusiganwa ku maguru[AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Martin Munezero 14 October 2019 Yasuwe: 869

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yashimiye abanya-Kenya; Eliud Kipchoge na Brigid Kosgei bitwaye neza mu mpera mu minsi ishize , bagashyiraho uduhigo dushya mu gusiganwa ku maguru (ibirometero 42).



Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Barack Obama yashimiye aba banya-Kenya, avuga ko berekanye ko nta kidakorwa na buri wese.

“Ejo hashize, Eliud Kipchoge usiganwa muri Marathon yabaye umuntu wa mbere ubikoze mu gihe kitageze ku masaha abiri. Uyu munsi muri Chicago, Brigid Kosgei yashyizeho umuhigo mushya ku Isi mu cyiciro cy’abagore. Uretse kuba ibyo bagezeho bidasanzwe, ni ingero nziza zerekana ubushobozi bw’umuntu ku byo yiyemeje.”

” Ubwo nabonaga uburyo Brigid yihuta ubwo yasiganwaga mu gice cya mbere, nari mbizi ko agiye guca aka gahigo.”

Eliud Kipchoge w’imyaka 34, yabaye umuntu wa mbere wasiganwe ku maguru ibirometero 42 akoresheje ibihe bitageze ku masaha abiri. Kipchoge yasoje isiganwa rya Inoes Challenge akoresheje isaha imwe, iminota 59 n’amasegonda 40, ku wa Gatandatu.

Undi munya-Kenya, Brigid Kosgei w’imyaka 25, yitwaye neza muri Marathon ya Chigaco, ayegukana akoresheje amasaha abiri, iminota 14 n’amasegonda ane.

Ni umuhigo mushya yashyizeho mu cyiciro cy’abagore, aho yakuyeho agahigo ko ku rwego rw’Isi kari gafitwe n’Umwongereza Paula Radcliffe wari amaze imyaka 16 ashyizeho aka gahigo ubwo yakoreshaga amasaha abiri, iminota 15 n’amasegonda 25 muri Marathon ya Londres mu 2003.

Uyu munyakenya Eliud Kipchoge yashimiwe n’abantu batandukanye ku Isi barimo na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta wavuze ko yahesheje ishema igihugu cye.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Munyakazi Sadate na KNC bateranye amagambo karahava mbere yo gukina umukino...

Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yise Gasogi United umwana...
12 November 2019 Yasuwe: 2840 0

Neymar Jr yasohokanye w’uburanga budasanzwe bivugwa ko ariwe bari kumwe mu...

Rutahizamu wa PSG,Neymar Jr, umaze iminsi mu mvune yatumye benshi bacika...
12 November 2019 Yasuwe: 2685 0

Abakinnyi ba Juventus basabye Cristiano Ronaldo ikintu gikomeye nyuma yo...

Abakinnyi ba Juventus bababajwe cyane n’imyitwarire mibi ya Cristiano...
12 November 2019 Yasuwe: 3763 0

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ’AMAVUBI’ yageze muri Mozambique[AMAFOTO]

Abakinnyi 22 b’ikipe yigihugu Amavubi bahagurutse i Kigali mu rukerera rwo...
12 November 2019 Yasuwe: 1082 0

Munyaneza Didier yatangiranye imbaraga zidasanzwe Tour du Senegal ahita...

Umunyarwanda Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe yitwaye neza mu gace ka...
12 November 2019 Yasuwe: 736 0

Cristiano Ronaldo ashobora kumara imyaka 2 adakina kubera amakosa akomeye...

Rutahizamu w’ikipe ya Juventus,Cristiano Ronaldo ari mu mazi abira kubera...
11 November 2019 Yasuwe: 6098 0