skol
fortebet

Bashunga Abouba yamaze kwerekeza muri Kenya

Yanditswe: Tuesday 23, Jan 2018

Sponsored Ad

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports Abouba Bashunga yamaze kwerekeza mu gihugu cya Kenya mu ikipe ya Bandari FC aho ku munsi w’ejo taliki ya 22 Mutarama 2018, yayisinyiye amasezerano y’imyaka 2 .
Bashunga Abouba wari umaze igihe adakina kubera gusinyira Rayon Sports na Musanze FC mu mwaka umwe binyuranyije n’amategeko,yamaze kwerekeza muri iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya ahawe akayabo ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bashunga Abouba azajya ahembwa miliyoni imwe (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports Abouba Bashunga yamaze kwerekeza mu gihugu cya Kenya mu ikipe ya Bandari FC aho ku munsi w’ejo taliki ya 22 Mutarama 2018, yayisinyiye amasezerano y’imyaka 2 .

Bashunga Abouba wari umaze igihe adakina kubera gusinyira Rayon Sports na Musanze FC mu mwaka umwe binyuranyije n’amategeko,yamaze kwerekeza muri iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya ahawe akayabo ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bashunga Abouba azajya ahembwa miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi yishyurirwe inzu ndetse n’ibimutunga.

Muri izi miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda Bashunga Abouba agomba guhabwa,azishyura miliyoni 1 musanze cyane ko yari yamuhaye imbanzirizamasezerano y’ibihumbi 500 Rwf.

Bashunga azasubira muri Kenya ku Cyumweru ajyanye n’umufasha we Cyuzuzo Djamila baheruka gusezerana taliki ya 09 Ukuboza 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa