Kigali

Bashunga Abouba yasabye ubufasha bukomeye ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo guterwa n’abagizi ba nabi

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 December 2018 Yasuwe: 3636

Umunyezamu wa Rayon Sports,Bashunga Abouba watewe n’abagizi ba nabi mu ijoro ryo ku wa Gatatu taliki ya 12 Ukuboza 2018,bamushinja ko yatsindishije Rayon Sports igitego cya kabiri mu mukino yatsinzwemo na APR FC ibitegp 2-1,yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kumuha umwanya akabanza kuruhuka akareka abandi banyezamu nabo bagakina.

Bashunga arifuza ko Rayon Sports yamukura mu bakinnyi babanza mu kibuga mu gihe gito kugira ngo abanze atuze ndetse ahe abandi banyezamu ba Rayon Sports amahirwe yo kwigaragaza nyuma yo guterwa n’abagizi ba nabi 5 bateye amabuye ku nzu ye bamushinja gutsindisha Rayon Sports.

Abagizi ba nabi bashinje Bashunga gutsindisha Rayon Sports bamutera mu rugo rwe

Yagize ati “Ikintu nasaba ,namaze kuganira n’umuryango wanjye ni uko nifuza kwicara nkaba ntuje ho gatoya nkaba ndetse abandi bagakina gus nanjye nkaba mpari mbashyigikiye,nkora imyitozo bisanzwe.Rayon Sports ifite abanyezamu benshi bashoboye,ndumva nahabwa umwanya nkaba nduhutse ho gatoya nabo bakigaragaza.Ndashaka kuba nduhutse igihe gito.”

Bashunga yashinjwe n’abafana ba Rayon Sports guhagarara nabi ku bitego 2 yatsinzwe na APR FC ku wa Gatatu ariko aba bagizi ba nabi bamusanze iwe bamubwiye ko batumva ukuntu yatsinzwe igitego na Rusheshangonga ari muri metero nka 40 uvuye ku izamu rye ndetse bamushinja ko yariye ruswa ya APR FC.

Bashunga yasabye imbabazi abakunzi ba Rayon Sports nyuma y’uyu mukino ababwira ko ababajwe no kuba batashye batishimye ndetse yemeza ko nawe yababajwe no kuba ikipe yatsinzwe na mukeba.

Bashunga yamaze gutanga ikirego mu kigo cy’igihugu gishinzwe iperereza RIB ndetse ubugenzacyaha bwatangije gukorera iperereza kuri aba bagizi ba nabi 5 bateye amabuye ku rugo rw’uyu munyezamu.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gasigwa ernest

    nibyo koko nabanze aruhuke ariko amenye KO iyo avuza induru muriririya joro bamuteraga yariguhita atabarwa nabaturanyi cy police .

    3 months ago
  • chat_bubble KIKI

    Sha wifata uwo mwanzuro kereka niba hari icyo umutima wawe ugushinja,naho ubundi ihangane wikwivumbura.Gusa RIB nishake abo bantu bafatwe bahanwe kuko ntago ari aba sportif kandi baradusenbya nk’umuryango mugari wa RAYONS SPORTS.Kandi numva nibamenyekana Rayon anbo ikwiriye kubafatira ibihano kuko abo si abafana ahubwo ni amabandi.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Jose Mourinho yasingije Arsene Wenger barebanaga ay’ingwe muri Premier...

Umutoza Jose Mourinho watoje amakipe akomeye mu Bwongereza arimo Chelsea na...
21 March 2019 Yasuwe: 1932 0

Paul Pogba yavuze ikipe yakuze arota kuzakinamo itari Manchester...

Umukinnyi Paul Pogba yavuze ko nubwo amaze gukinira amakipe akomeye nka...
21 March 2019 Yasuwe: 3116 0

Umutoza Arsene Wenger yifuzaga ko amusimbura muri Arsenal yamaze...

Uwahoze ari umutoza wa Arsenal,Arsene Wenger wavuye muri iyi kipe ayimazemo...
20 March 2019 Yasuwe: 3736 0

Umuhanga mu by’ikoranabuhanga yavuze ko agiye gukora Lionel Messi...

Umuhanga mu by’ikoranabuhanga witwa Arcadi Navarro, yavuze ko ashobora...
20 March 2019 Yasuwe: 2131 1

Umutoza w’Amavubi Mashami yatangaje abakinnyi 23 azajyana muri Cote...

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi,Mashami Vincent,yamaze gutangaza urutonde...
20 March 2019 Yasuwe: 2560 0

Jose Mourinho yavuze umukinnyi yagura amafaranga menshi kurusha abandi ku...

Umutoza Jose Mourinho wahoze atoza ikipe ya Manchetser United...
20 March 2019 Yasuwe: 7130 0