skol
fortebet

Bashunga yasezeye kuri Rayon Sports n’abafana

Yanditswe: Friday 26, Jan 2018

Sponsored Ad

Uwahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports wamaze kwerekeza mu ikipe ya Bandari FC yasezeye abafana ba Rayon Sports bamubaye hafi mu gihe cyose yamaze muri iyi kipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda. Bashunga Abouba wasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Bandari FC yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya ahawe akayabo ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda,abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yashimiye abayobozi,abakinnyi ndetse n’abafana ba Rayon Sports bamweretse urukundo kuva yayigeramo (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports wamaze kwerekeza mu ikipe ya Bandari FC yasezeye abafana ba Rayon Sports bamubaye hafi mu gihe cyose yamaze muri iyi kipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda.

Bashunga Abouba wasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Bandari FC yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya ahawe akayabo ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda,abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yashimiye abayobozi,abakinnyi ndetse n’abafana ba Rayon Sports bamweretse urukundo kuva yayigeramo avuye muri Gicumbi FC.

Yagize ati “Hello I’m Bashunga_abouba nishimiye igihe twabanye cyose muri Rayon sports twabanye neza kdi nibyagaciro.Mwarakoze cyane, muri umuryango mwiza wihanganira ibibi n’ibyiza twabinyuranyemo mwarakoze cyane pe. I’m Rayon sports reka ndebe ko nazamura urwego rwanjye inshaallah bizaba byiza kurushaho murakoze imana ibahe ibyiza byinshi.Rayon sports mwese ndabakunda cyane,Imana ibahe imigisha myinshi kdi mufite Team nziza cyane. Thanks Rayon sports again thanks, fans Rayon sports again, staff Rayon sports my all coach Thanks APR football Academy. God bless you !.”

Bashunga yari umunyezamu wa Kabiri wa Rayon Sports

Bashunga Abouba agomba kwishyura Musanze FC miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ibashe kumuha ibaruwa imwemerera gusohoka dore ko yari atarakina umukino n’umwe kubera gusinyira Rayon Sports na Musanze FC icyarimwe.

Ubutumwa Bashunga yageneye abayobozi,abakinnyi n’abafana ba Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa