skol
fortebet

Basketball:Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 iri guhabwa isomo mu mikino nyafurika

Yanditswe: Saturday 15, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu mukino wa kabiri wahuje ku munsi w’ejo ingimbi z’u Rwanda mu batarengeje imyaka 16 n’iza Misiri ikipe ya Misiri yatsinze u Rwanda itarubabariye amanota 101 ku manota kuri 45.uyu mukuno uje ukurikira uwa mbere u Rwanda rwatsinzwe na Algeria amanota 61 kuri 39.
Ikipe y’igihugu ya Misiri yatsinze u Rwanda uduce twose uko ari 4 ndetse yagaragaje ko urwego iriho rurenze kure cyane urw’u Rwanda.
Agace ka mbere Misiri yagatsinze ku manota 13 ku 9,aka kabiri igatsinda ku manota 20 kuri 15 aka (...)

Sponsored Ad

Mu mukino wa kabiri wahuje ku munsi w’ejo ingimbi z’u Rwanda mu batarengeje imyaka 16 n’iza Misiri ikipe ya Misiri yatsinze u Rwanda itarubabariye amanota 101 ku manota kuri 45.uyu mukuno uje ukurikira uwa mbere u Rwanda rwatsinzwe na Algeria amanota 61 kuri 39.


Ikipe y’igihugu ya Misiri yatsinze u Rwanda uduce twose uko ari 4 ndetse yagaragaje ko urwego iriho rurenze kure cyane urw’u Rwanda.


Agace ka mbere Misiri yagatsinze ku manota 13 ku 9,aka kabiri igatsinda ku manota 20 kuri 15 aka gatatu misiri yagatsinze ku manota 25 kuri 6 mu gihe aka kane u Rwanda rwagatsinzwe ku manota 25 kuri 15.


Ku ruhande rw’u Rwanda umukinnyi witwaye neza ni Umuhoza Jean de Dieu watsinze amanota 13 mu gihe ku ruhande rwa Misiri ari Mohamed Hassan watsinze amanota menshi muri uyu mukino 17.

U Rwanda rurongera gukina kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15 Nyakanga ubwo ruraza gucakirana na Madagascar.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa