skol
fortebet

Basketball:Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 yahuye n’igihangange Boris Diaw

Yanditswe: Monday 17, Jul 2017

Sponsored Ad

Nubwo ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball imaze iminsi itsindirwa mu mikino nyafurika iri kubera mu birwa bya Maurice (FIBA U16 African Championship 2017) aho imaze gutsindwa imikino 3 yagize amahirwe yo guhura n’igihanganage muri Basketball gikina NBA mu ikipe ya Utah Jazz Boris Diaw.
Uyu mufaransa w’imyaka 35 yaje mu birwa bya Maurice mu rwego rwo kwihera ijisho aba basore bakiri bato aribyo byahaye ingimbi z’u Rwanda amahirwe yo guhura n’uyu musore watwaye (...)

Sponsored Ad

Nubwo ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball imaze iminsi itsindirwa mu mikino nyafurika iri kubera mu birwa bya Maurice (FIBA U16 African Championship 2017) aho imaze gutsindwa imikino 3 yagize amahirwe yo guhura n’igihanganage muri Basketball gikina NBA mu ikipe ya Utah Jazz Boris Diaw.

Uyu mufaransa w’imyaka 35 yaje mu birwa bya Maurice mu rwego rwo kwihera ijisho aba basore bakiri bato aribyo byahaye ingimbi z’u Rwanda amahirwe yo guhura n’uyu musore watwaye igikombe cya NBA mu mwaka wa 2014 ari kumwe n’ikipe ya San Antonio Spurs.

Mu kiganiro yagiranye na FIBA.com yagitangarije ko akunda imikino y’abakiri bato ndetse nawe ysishimira ko abakiri bato bazamuka.

Yagize ati “Ndishimye kuba ndi hano. Nkunda cyane imikino y’abana niyo mpamvu nakiriye neza ubutumire bwo kuza muri iki gihugu.Nakinnye imikino nk’iyi ngiyi imyaka 20 ishize kandi nibwo inzozi zanjye zatangiye.Inama nagira aba basore ni ugukomeza kwigirira icyizere kandi bagakunda cyane umukino".

Uretse u Rwanda uyu musore yasuye buri kipe yose iri muri iri rushanwa anabakangurira gukomeza gukunda umukino wa Basketball.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa