Kigali

Basketball:ikipe y’igihugu yatsinze umukino ufungura

Imikino   Yanditswe na: 8 September 2017 Yasuwe: 405

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball yatsinze umukino ufungura mu irushanwa rya Afrobasket ryatangiye uyu munsi aho imaze gutsinda Guinea Equatorial amanota 75 kuri 55 kuri uyu wa gatanu taliki ya 08 Nzeri 2017.

Uyu mukino ubanza mu itsinda C rihereyemo na Tuniziya ndetse na Cameroon abasore b’u Rwanda bahacanye umuco mu mukino wa mbere.

Ikipe ya Guinea yatangiye irusha u Rwanda ndetse igerageza kubagenda imbere mu manota byatumye igice cya mbere kirangira u Rwanda ruri inyuma n’amanota 23 kuri 24 ya Guinea.

Mu gice cya kabiri abasore ba Mutokambali Moise baje bariye karungu maze si ukwesura Guinea karahava aho ndetse byaje kurangira rutsinze uyu mukino.Ikipe y’u Rwanda yatsinze amanota agera kuri 32 mu gace ka nyuma.

Itsinda ry’u Rwanda rya C ndetse n’irya A ari gukinira mu mugi wa Tunis mu gihe andi matsinda 2 ari gukinira i Dakar muri Senegal.

U Rwanda rurongera kugaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu aho ruzesurana na Tunisia guhera ku i saa cyenda n’igice z’amanywa , ku isaha ya hano mu Rwanda.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Impamvu Amavubi agomba gutsinda umukino w’uyu munsi byanze bikunze

Amavubi aherereye mu mikino ya CHAN 2018 iri kubera mu gihugu cya Maroc...
19 January 2018 Yasuwe: 357 0

Rayon Sports irakina umukino wa mbere mu gikombe cy’intwali idafite Karekezi...

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier ntabwo azaboneka ku...
19 January 2018 Yasuwe: 636 0

Abakinnyi bazabanza mu kibuga mu mikino ya NBA All Stars bamenyekanye

Abakinnyi 5 bazahagararira igice cy’iburasirazuba n’iburengerazuba mu mikino...
19 January 2018 Yasuwe: 118 0

Masudi Djuma yanyagiye Singida FC yiyunga n’abafana b’ikipe ya Simba...

Umutoza mukuru w’agateganyo w’ikipe ya Simba SC Masudi Irambona Djuma yaraye...
19 January 2018 Yasuwe: 754 0

Umukinnyi ukina muri NBA yaraye arusimbutse ubwo yagwaga nabi amaze gutera...

Umukinnyi Kris Dunn ukinira ikipe ya Chicago Bulls yaguye nabi abanza...
18 January 2018 Yasuwe: 277 0

Yasambanyije umwana abereye nyirarume arapfa ahisha umurambo muri...

Umugabo witwa Mujahid Arshid w’imyaka 33 ukomoka mu Bwongereza, arashinjwa...
18 January 2018 Yasuwe: 304 0