skol
fortebet

Basketball: Imikino ya kamarampaka iragaruka mu mpera z’iki cyumweru

Yanditswe: Wednesday 26, Jul 2017

Sponsored Ad

Imikino ya kamarampaka muri Basketball (playoffs) yari imaze icyumweru cyose idakinwa yongeye yagarutse aho amakipe ahanganiye ku mukino wa nyuma ariyo Patriots na REG BBC akomeje imihigo nyuma yo kujya muri aka karuhuko anganya umukino 1-1 mu gihe mu bagore APR WBBC ifite imikino 2 kuri 1 wa IPRC y’Amajyepfo.
Igitegerejwe ni abantu benshi ni uzegukana umukino wa kabiri hagati ya REG BBC na Patriots cyane ko REG BBC ariyo yatsinze umukino wa mbere ku manota 82 kuri 75 ya Patriots gusa (...)

Sponsored Ad

Imikino ya kamarampaka muri Basketball (playoffs) yari imaze icyumweru cyose idakinwa yongeye yagarutse aho amakipe ahanganiye ku mukino wa nyuma ariyo Patriots na REG BBC akomeje imihigo nyuma yo kujya muri aka karuhuko anganya umukino 1-1 mu gihe mu bagore APR WBBC ifite imikino 2 kuri 1 wa IPRC y’Amajyepfo.

Igitegerejwe ni abantu benshi ni uzegukana umukino wa kabiri hagati ya REG BBC na Patriots cyane ko REG BBC ariyo yatsinze umukino wa mbere ku manota 82 kuri 75 ya Patriots gusa bukeye bw’aho na Patriots iyereka ko itari insina ngufi yo gucibwaho urukoma uko wiboneye iyitsindaku manota 83-77 .

Mu kiganira umutoza wa REG BBC yagiranye n’ikinyamakuru The new Times yagitangarije ko nyuma yo gutsindwa umukino wa kabiri bakoze imyitozo ikomeye ndetse bakosora amakosa yose bakoze ku buryo yizera ko bazatsinda umukino wa 3.


Yagize ati “Icya mbere nizera abakinnyi banjye.Ndabizi ko twabikora nk’ikipe.Muri iki kiruhuko twagerageje gukosora amakosa yose twakoze ku mukino wa kabiri niyo mpamvu nizeye neza ko tuzaza dufite imbaraga ku mukino wa 3. Intego yacu iracyari imwe ni ugutwara iki gikombe kikiyongera ku bindi twamaze gutwara.”

Uko imikino iteganyijwe mu mpera z’icyumweru:

Ku wa gatanu.

Umukino wa 3 mu bagore

- IPRC SOUTH WBBC vs APR WBBC saa 18 h 00

Umukino wa 3 mu bagabo

- PATRIOTS BBC vs REG BBC saa 20h00

Ku wa Gatandatu taliki ya 29 Nyakanga 2017 @Petit Stade

Guhatanira umwanya wa 3

Umukino wa 2

ESPOIR BBC vs IPRC-Kigali BBC saa 16h00 (Espoir niyo yatsinze umukino ubanza)

Umukino wa 4 mu bagore uzaba mu gihe IPRC y’amajyepfo izaba yatsinze umukino wa 3 ukazaba ku wa gatandatu saa 18h00 mu gihe ku I saa mbili hazaba umukino wa 4 ku makipe yageze ku mukino wa nyuma mu bagabo aho REG BBC izaba yacakiranye na Patriots BBC.

Muri iyi mikino ya nyuma ya kamarampaka amakipe aba agomba guhura imikino 5 gusa itsinze imikino 3 ihita yegukana intsinzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa