skol
fortebet

Basketball :Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’inteko rusange ya FERWABA

Yanditswe: Monday 23, Oct 2017

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru taliki ya 22 Ukwakira 2017, nibwo ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA ryagize inama rusange isanzwe aho ku murongo w’ibyigwa harimo gushyiraho I taliki shampiyona izatangiriraho aho henejwe ko izatangira taliki ya 01 Ukuboza 2017. Nyuma y’aho shampiyona y’umwaka ushize irangiye ndetse ikegukanwa na REG BBC,kuri ubu abayobozi b’amakipe atandukanye bahuriye hamwe n’aba FERWABA baganira byinshi mu rwego rwo kunoza uyu mukino mu mwaka wa shampiyona utaha. (...)

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru taliki ya 22 Ukwakira 2017, nibwo ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA ryagize inama rusange isanzwe aho ku murongo w’ibyigwa harimo gushyiraho I taliki shampiyona izatangiriraho aho henejwe ko izatangira taliki ya 01 Ukuboza 2017.

Nyuma y’aho shampiyona y’umwaka ushize irangiye ndetse ikegukanwa na REG BBC,kuri ubu abayobozi b’amakipe atandukanye bahuriye hamwe n’aba FERWABA baganira byinshi mu rwego rwo kunoza uyu mukino mu mwaka wa shampiyona utaha.

Bimwe mu byaganiriweho muri iyi nama:
1. Raporo y’ibikorwa na Championnat 2016/2017
2. Ishusho y’umutungo 2016/2017
3. Raporo ya Komite ngenzuzi (Audit)
4. Gahunda y’ibikorwa na Championnat 2017/2018

Imwe mu myanzuro y’ingenzi yafatiwe muri iyinama ni uko imikino yo gutegura shampiyona izatangira taliki ya 17 kugeza ku ya 26 Ugushyingo 2017 ndetse shampiyona itangira taliki ya 01 Ukuboza uyu mwaka.

Ku bijyanye n’amarushanwa y’abakiri bato (Ferwaba Jr league) FERWABA yavuze ko azatangira mu kwezi kwa 12 ndetse n’amarushanwa ya NBA Jr League ibyayo bizatangazwa mu minsi iri imbere.

FERWABA yatangarije abanyamuryango ko iri gushaka uko haboneka umutoza w’igihugu w’amakipe y’Abagore cyane ko ntawe uhari.

FERWABA yatangaje ko nta mukinnyi uzahabwa ibyangombwa byo gukina shampiyona adafite ubwishingizi bw’ubuzima ubwo aribwo bwose.

Undi mwanzuro wafatiwe muri iyi nama n’uko ikipe izajya itwara igikombe cya shampiyona uwo mwaka aryo izajya isohokera Igihugu, ibi bisimbura kuba hari hasanzwe hagenda iyatsinze umwaka wabanje.Kugira ngo bigerweho hemejwe ko mu mwaka wa 2018 hazasohoka iyatwaye shampiona 2017 n’izayitwara iya 2018, nyuma yaho hakongera gusohoka iyatwaye shampiona n’iyatwaye igikombe cy’imikino ya kamarampaka (Play offs).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa