skol
fortebet

Basketball: REG BBC yongeye guha isomo Patriots BBC

Yanditswe: Saturday 15, Jul 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya REG BBC yongeye gushimangira ko iri ku isonga mu Rwanda nyuma yo gutsinda Patriots amanota 82 kuri 75 mu mukino ubanza ugize uruhererekane rw’imikino ya nyuma ya kamarampaka mu bagabo mu gihe mu bagore ikipe ya APR WBBC yigaranzuye IPRC y’Amajyepfo ku manota 73 kuri 44.
Uyu mukino wayobowe na Patriots mu duce tubiri tubanza gusa ibintu byaje guhinduka amakipe avuye kuruhuka aho REG BBC yaje yivuguruye irayigaranzura karahava.
Agace ka mbere katsinzwe n’ikipe ya Patriots ku (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya REG BBC yongeye gushimangira ko iri ku isonga mu Rwanda nyuma yo gutsinda Patriots amanota 82 kuri 75 mu mukino ubanza ugize uruhererekane rw’imikino ya nyuma ya kamarampaka mu bagabo mu gihe mu bagore ikipe ya APR WBBC yigaranzuye IPRC y’Amajyepfo ku manota 73 kuri 44.

Uyu mukino wayobowe na Patriots mu duce tubiri tubanza gusa ibintu byaje guhinduka amakipe avuye kuruhuka aho REG BBC yaje yivuguruye irayigaranzura karahava.


Agace ka mbere katsinzwe n’ikipe ya Patriots ku manota 19 kuri 14 ya REG BBC.Yaje no kuyobora agace ka kabiri aho yagatsinze ku manota 43 kuri 37 ya REG.

Impinduka zagaragaye mu gace ka gatatu aho karangiye Patriots ifite amanota 63 kuri 59.REG BBC ibifashijwemo n’abasore bayo bakomeye baje kwiharira agace ka nyuma byatumye irangiza itsinze umukino ku manota 82 kuri 75.

Mu bagore, ku mukino wa mbere APR Women BBC yatsinze ikipe ya IPRC y’Amajyepfo amanota 73 kuri 44.


Kuri uyu wa Gatandatu, REG na Patriots zirongera kwesurana mu mukino wa kabiri uraba ku i saa 20:00 kuri Petit Stade i Remera, aho urabanzirizwa n’uraza guhuza Espoir BBC na IPRC Kigali BBC bo baraba bari guhatanira umwanya wa gatatu guhera saa 16:00 mu gihe saa 18:00 IPRC y’amajyepfo iraza gukina na APR WBBC mu mukino wa kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa