Kigali

Basketball: Umukinnyi wa Patriots yambitse impeta umukunzi we (amafoto)

Imikino   Yanditwe na: Dusingizimana Remmy 29 August 2017 Yasuwe: 669 0

Umukinnyi Hakizimana Lionel ukinira ikipe ya Patriots yamaze kwambika impeta umukunzi we Lauren Richardson ukomoka muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama 2017, igikorwa cyabereye i Nyamirambo ahitwa kuri Mera Neza.

Uyu musore ukundwa n’abakunzi ba Basketball mu Rwanda kubera ubuhanga afite bwo gutsinda amanota 3 cyane ko benshi bemeza ko ntawe umuhiga n’ubwo atagize umwaka w’imikino mwiza byatumye abura amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu yerekeje muri Tunisia mu mikino ya Afrobasket.

Lionel yatangiye gukina Basketball mu ikipe ya APR BBC aho yayigezemo avuye mu mashuli yisumbuye. Yaje kuva muri APR BBC yerekeza muri Espoir BBC yaje kuvamo yerekeza muri BK BBC itarigeze ikina shampiyona byatumye akatira muri Patriots akirimo uyu munsi.

Uyu mukunzi we Lauren Richardson ukunda kwiyita Isaro asanzwe ari umucuranzikazi wa Violon akaba yaravukiye muri Leta ya Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri 2016 nibwo yinjiye mu itsinda rya hano mu Rwanda ryitwa Trezzor hamwe na mugenzi we na we ukomoka muri Amerika witwa Keilah Creedon wiyise izina rya Keza. Itsinda rya Trezzor ryamenyekaniye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare. Aba Banyamerikakazi bagaragara mu mashusho y’indirimbo ya Trezzor yise ‘Urukumbuzi’.

Amafoto yaranze iki gikorwa:




Lauren usanzwe ari umucuranzi wa Violon yemereye Hakizimana kuzamubera umugore

Amafoto:Inyarwanda.com

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yamaze gusezerera Tamboura

Ikipe Ya Rayon Sports yamaze gusezerera umunya Mali Alhassane Tamboura yari...
19 September 2017 Yasuwe: 383 0

Etincelles izerekana abakinnyi bashya 10 ku mukino wa Rayon...

Ikipe ya Etincelles FC yamaze gusinyisha abakinnyi 10 yiteguye kwerekana ku...
19 September 2017 Yasuwe: 486 0

Ombolenga yagarutse mu myitozo yo kwitegura Rayon Sports

Umukinnyi Ombolenga Fitina wari umaze iminsi afite imvune yagarutse mu...
19 September 2017 Yasuwe: 535 0

Rayon Sports ishobora gusinyana amasezerano na Feza Bet

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuryango ni uko ikipe ya Rayon Sports...
19 September 2017 Yasuwe: 1310 0

Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda rigiye gutora komite...

Ishyirahamwe ry’imikino Ngororamubiri mu Rwanda (FRA) ryiteguye gutora...
18 September 2017 Yasuwe: 76 0

Marcelo yatangaje abakinnyi beza amaze gukinana nabo anemeza umukinnyi...

Umukinnyi Marcelo Aveiro wamaze kongera amasezerano azamugeza mu mwaka wa...
18 September 2017 Yasuwe: 1790 0