skol
fortebet

Bayern Munich yarahiriye kwihimura kuri Real Madrid

Yanditswe: Tuesday 01, May 2018

Sponsored Ad

Mu mukino w’ishyiraniro urahuza Real Madrid na Bayern Munich kuri uyu wa Kabiri, urarangira tumenye ikipe ya mbere ikatishije itike yo kwerekeza mu mugi wa Kiev muri Ukraine, ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Sponsored Ad

Bayern Munich irasabwa kurwana kigabo no kwihorera gukomeye muri uyu mukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champions League y’uyu mwaka,dore ko mu mukino ubanza yatsindiwe mu rugo na Real Madrid ibitego 2-1.

Nubwo kwihorera akenshi bitoroha,Bayern yarahiye ko uyu munsi iraza kwerekana umuhati n’ubukaka bw’Abadage mu ntambara,kandi ko nta kabuza Real Madrid iri imbere y’abafana bayo irasigara yimyije imoso.

Mu kiganiro umutoza w’ikipe ya Bayern Munich Jupp Heynckes yagiranye n’itangazamakuru,yavuze ko bafite icyizere cyo gukomeza nubwo batsinzwe umukino ubanza ndetse Real madrid ifite umusozi wo kuzamuka kugira ngo igere ku mukino wa nyuma.

Yagize ati”Dufite igitego kimwe nubwo twatsinzwe umukino ubanza mu rugo.Turacyifuza kwegukana igikombe cya UEFA Champions League nkuko na Real Madrid ibishaka.Mu mupira w’amaguru,icyizere cyimura imisozi.Turakora ibishoboka byose kugira ngo dutsinde tubashe kugera ku mukino wa nyuma.

Zidane yavuze ko ubujiji bwa mbere ari ukugarira ndetse no kutagira ibyo ahindura aho yashimangiye ko yiteguye gusatira no gushaka ibitego kugira ngo agree ku mukino wa nyuma ku nshuro ya 3 yikurikiranya.

Yagize ati “Urufunguzo dufite ni ukwinjira mu mukino dushaka gutsinda.Turasatira bikomeye dushake ibitego kandi nizeye ko turabasha kubikora neza.Ni umukino wa ½ kandi tuzi ukuntu ari uw’ingenzi,niyo mpamvu imbaraga zacu no kwitanga aribyo biraturanga.”

Ikipe ya Real Madrid iraza gukina uyu mukino idafite Dani Carvajal wavunitse ndetse ntiyizeye neza Isco wavunitse urutugu mu gihe Bayern Munich yo ifite ibibazo byinshi by’imvune harimo Arturo Vidal,Arjen Robben,Kingsley Coman,Manuel Neuer na Jerome Boateng.

Nta kipe n’imwe muri izi zombi yatsinzwe umukino ubanza ibitego 2-1 mu mikino 7 iherutse kubahuza yabashije gukomeza.

Bayern na Real madrid bamaze guhura inshuro 26 muri shampiyona League, byatumye ariyo makipe amaze guhura kenshi muri UEFA Champions League (Real Madrid yatsinze imikino 12,Bayern itsinda inshuro 11 banganya 2).

Real Madrid yatsinze Bayern ibitego 2-1 mu mukino ubanza

Mu makipe yorohera Cristiano Ronaldo kwinjiza igitego Bayern Munich irimo kuko amaze kuyitsinda ibitego 9 byose.

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku mpande zombi:

Real Madrid: Navas; Nacho, Ramos, Varane, Marcelo; Modrić, Kroos, Casemiro; Asensio, Benzema, Ronaldo

Bayern Munichen: Ulrich; Kimmich, Hummels, Süle, Alaba; Martínez, Thiago, James, Müller, Ribéry; Lewandowski.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa