skol
fortebet

Bayingana yashimishijwe n’imbaga y’abanyarwanda yakiriye Areruya Joseph

Yanditswe: Wednesday 24, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare Bayingana Aimable yashimishijwe n’uburyo abanyarwanda bakiriye Areruya Joseph na bagenzi be bari bagize Team Rwanda watwaye irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo rya mbere muri Afurika. Uyu muyobozi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,yashimiye abantu bose bagize uruhare mu kwakira uyu musore wakoze ibikorwa by’indashyikirwa agatsinda abasore bakinnye irushanwa rya Tour de France muri La Tropicale Amissa Bongo irushanwa rya mbere (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare Bayingana Aimable yashimishijwe n’uburyo abanyarwanda bakiriye Areruya Joseph na bagenzi be bari bagize Team Rwanda watwaye irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo rya mbere muri Afurika.

Uyu muyobozi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,yashimiye abantu bose bagize uruhare mu kwakira uyu musore wakoze ibikorwa by’indashyikirwa agatsinda abasore bakinnye irushanwa rya Tour de France muri La Tropicale Amissa Bongo irushanwa rya mbere muri Afurika riri ku kigero cya 2.1.

Yagize ati “Ndashimira abantu bose bagize uruhare mu kwakira Team Rwanda ejo ubwo yari ikubutse muri Gabon nyuma y’intsinzi muri La Tropicale Amissa Bongo”.
Bayingana n’umwe mu Banyarwanda bari ku kibuga cy’indege I Kanombe bakiriye iyi kipe ndetse bakayiherekeza mu karasisi yakoze yerekeza kuri petit Stade.

Areruya Joseph yatwaye La Tropicale Amissa Bongo y’uyu mwaka akoresheje amasaha 23 iminota 52 n’amasegonda 24 aho yakurikiwe n’umudage Nikodemus Holler yaruhije amasegonda 18 ndetse n’umufaransa Damien Gaudin yarushije amasegonda 50.

Areruya niwe wegukanye La Tropicale 2018

Bayingana yashimishijwe n’urugwiro Abanyarwanda beretse Team Rwanda

Ibitekerezo

  • Uyu musore nakomeze aheshe urwamubyaye
    Ishema
    Nibyishimo
    Njyewe iyo mbonye umuntu
    Nkuyu
    Gusa ndishimyeee nabandi bashiremo imbaraga
    Yitoje akiri muto
    Azatubwire ibanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa