skol
fortebet

Bayingana yatangaje icyo intsinzi ya Areruya Joseph isobanuye ku Rwanda

Yanditswe: Monday 22, Jan 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY Bayingana Aimable yatangaje ko kuba Areruya Joseph yaregukanye irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo ari gihamya ko Abanyarwanda badakomeye ku butaka bw’u Rwanda no hanze batangiye kuhigarura.
Mu kiganiro yagiranye na RBA,Bayingana Aimable yavuze ko Areruya yongeye gushimangira intambwe u Rwanda rugezeho mu mukino wo gusiganwa ku magare ndetse ko iyi ari intangiriro. Yagize ati “Twari tumaze iminsi dutwara Tour du (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY Bayingana Aimable yatangaje ko kuba Areruya Joseph yaregukanye irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo ari gihamya ko Abanyarwanda badakomeye ku butaka bw’u Rwanda no hanze batangiye kuhigarura.


Mu kiganiro yagiranye na RBA,Bayingana Aimable yavuze ko Areruya yongeye gushimangira intambwe u Rwanda rugezeho mu mukino wo gusiganwa ku magare ndetse ko iyi ari intangiriro.

Yagize ati “Twari tumaze iminsi dutwara Tour du Rwanda rimwe mu marushanwa akomeye hari hageze ko dutwara irindi rushanwa ryo muri Afurika.La Tropicale Amissa Bongo niryo rushanwa duhereyeho nyuna ya Tour du Rwanda kuko abantu bajyaga bavuga ko dutwara Tour du Rwanda kubera ko ari irushanwa ribera iwacu,ngirango byagaragaye ko n’ahandi twahatsindira kandi tuzakomeza tuhatsindire.”

Uko bakurikiranye ku rutonde rusange rwa La Tropicale Amissa Bongo 2018

Areruya Joseph yegukanye iri rushanwa akoresheje amasaha 23 iminota 52 n’amasegonda 34 muri iri rushanwa ryari rigizwe n’uduce 7.

Areruya wegukanye “La Tropicale Amissa Bongo” yabaga ku nshuro ya 13, yahembwe akayabo ka miliyoni zisaga 9 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse yegukanye ibindi bihembo birimo icy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza n’igihabwa Umunyafurika witwaye neza.

Gutwara La Tropicale Amissa Bongo byatumye amakipe akomeye ku mugabane w’I Burayi atangira kwifuza uyu musore nubwo aherutse gusinya amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe y’abatarengeje imyaka 23 ya Dimension Data.

Areruya yashyize ku gitutu Dimension Data

Areruya Joseph yaciye agahigo ko kuba ari we munyafurika wa mbere wegukanye La Tropicale akinira ikipe yo ku mugabane wa Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa