skol
fortebet

Bayisenge Emery na Sugira Ernest batangiye imyitozo muri APR FC

Yanditswe: Wednesday 26, Dec 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha myugariro Bayisenge Emery wari umaze igihe kinini adakina nyuma yo kurekurwa n’ikipe ya USM Alger yamuguze umutoza wayo Thierry Forger akanga kumukinisha,mu gihe Rutahizamu Sugira Ernest nawe yamaze gutangira imyitozo nyuma y’imvune amaranye iminsi.

Sponsored Ad

APR FC itaratsindwa muri shampiyona y’uyu mwaka yamaze kongera ingufu mu bwugarizi nyuma yo kwisubiza myugariro Bayisenge Emery wari umaze iminsi aganira n’ubuyobozi.

Si Bayisenge Emery gusa uje kongera ingufu muri APR FC kuko na Sugira Ernest wari umaze iminsi mu mvune yatangiye imyitozo ndetse azatangira gukinira iyi kipe taliki ya 06 Mutarama umwaka utaha bakiriye AS Muhanga, cyane ko ataraba muzima ijana ku ijana ku buryo yakina umukino wo ku wa Gatanu iyi kipe izakiramo Gicumbi kuri stade Regional ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC itegereje ko myugariro Nsabimana Aimable na Sibomana Patrick nabo bayisinyira ikarangiza kwiyubaka muri iri soko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ryo mu kwezi kwa mbere.

Biravugwa ko umusore Ombolenga Fitina yatangiye kwifuzwa n’amakipe yo hanze y’u Rwanda ndetse ashobora gusohoka muri iyi kipe ya gisirikare muri uku kwezi kwa Mbere gusa ikipe imwifuza ntiramenyekana.

Ibitekerezo

  • Abanyamakuru bai mu bambere batwicira ururimi rw’Ikinyarwanda.Kwandika ko SUGIRA yari mu MVUNE.Mu mvune ni ahagana he?Aho hantu hitwa mu mvune uyu munyamakuru yahatubwira koko?Kuki atakwandika ko SUGIRA wari waravunitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa