skol
fortebet

Bellerin yatangaje ukuntu yandagajwe n’abafana bo mu Bwongereza

Yanditswe: Sunday 09, Sep 2018

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya Arsenal Hector Bellerin yavuze ko abafana ba Arsenal n’abandi bakunzi ba ruhago bamaze iminsi bamutuka cyane ku mbuga nkoranyambaga aho bamwita umutinganyi ndetse bakamwita umuswa.

Sponsored Ad

Bellerin wasubiye inyuma ku buryo bukomeye ndetse usigaye warabaye ikirori kinyuraho ibitego Arsenal itsindwa,yavuze ko gusubira inyuma yabitewe n’abafana bamwibasira buri munsi ku mbuga nkoranyambaga bakamutuka ibitusi bitagira ingano.

Yagize ati “Bamwe mu bafana bakunze kuntuka.Benshi bantukira ku mbuga nkoranyambaga ariko hari abo numva no muri stade.Bamwe bakunze kunyita umutinganyi kubera ko mfite imisatsi miremire abandi bakantuka ibitutsi by’urukozasoni bitandukanye.Narabimenyereye gusa hari ubwo bimbabaza cyane bigatuma nshaka kubasubiza.umwaka ushize barantutse biba ngombwa ko mfunga imbuga nkoranyambaga zanjye.”

Bellerin yatangiye neza mu ikipe ya Arsenal gusa uko yagendaga amenyera yasubiye inyuma bituma abafana bamwe bamwanga ndetse batangira kumwibasira kubera umusaruro mubi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa