skol
fortebet

Benjamin Mendy yacecekesheje Donald Trump wibasiriye perezida w’Ubufaransa Macron

Yanditswe: Thursday 15, Nov 2018

Sponsored Ad

Benjamin Mendy yacecekesheje perezida wa USA,Donald Trump wandagarije perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron kuri Twitter ubwo yamubwiraga ko akwiriye kuzamura Ubufaransa gusa umukinnyi Mendy yamusubije amwoherereza inyenyeri 2 z’ibikombe by’isi muri ruhago iki gihugu cyatwaye USA nta na kimwe ifite.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo perezida w’Ubufaransa yanenze ku mugaragaro politiki ya Trump byatumye uyu muperezida wa USA amubwira ko akwiriye gutuma Ubufaransa bwongera kuba igihugu gikomeye gusa uyu mukinnyi wa Manchester City yamwoherereje tweet amubwira ko Ubufaransa bukomeye ndetse bufite ibikombe 2 by’isi.

Myugariro Mendy wari mu ikipe y’Ubufaransa iheruka gutwara igikombe cy’isi mu Burusiya,yabwiye Trump ati “Ntugire ikibazo muvandimwe”,arangije amwoherereza inyenyeri 2 zigaragaza ibikombe by’isi 2 Ubufaransa bufite mu mupira w’amaguru.


Mendy yasubije Trump washotoye Macron

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa