skol
fortebet

Benjamin Mendy yakoze benshi ku mutima kubera igikorwa cy’urukundo yakoreye umufana wa Manchester City[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018

Sponsored Ad

Umufaransa Benjamin Mendy ukina yugarira ku ruhande rw’ibumoso,yakoreye igikorwa cyiza umufana wa Manchester City witwa Ben Kielty wamusabye ko bifotozanya agahita amwinjiza ku mukino baherutse gukina na Fulham mu cyumweru gishize.

Sponsored Ad

Ubwo Benjamin Mendy yari aje kureba umukino cyane ko afite imvune,yahuye n’uyu mufana wa Citizens Ben Kielty amusaba ko yakwifotozanya n’umwana we Ben Jr w’imyaka 3 Mendy ahita abinjiza kuri stade abishyurira itike yicarwamo n’abashyitsi b’icyubahiro,y’amapawundi ibihumbi 15 ndetse basangira ibyo kurya igice cya mbere kirangiye.

Mendy yatunguye uyu mufana cyane kuko we yamusabye ko bifotoza bahagaze ku muryango wa stade, abafasha kwifotoreza mu kibuga imbere ndetse Ben Kielty n’umuhungu we bahura n’abakinnyi ba Manchester City nyuma y’uyu mukino batsinzemo Fulham ibitego 3-0.

Uyu mufana yagize ati “Nishimiye ukuntu yatwitayeho.Yatujyanye mu myanya y’icyubahiro yari yicayemo we n’inshuti ze ndetse afata umuhungu wanjye igice cya kabiri cyose.Nyuma y’umukino yagiye kutwakira ndetse angurira champagne.Igihe cyo gutaha kigeze naramushimiye mbwira umwana wanjye Ben gushimira Benjamin Mendy.”

Mendy w’imyaka 24 ni umwe muri ba myugariro b’abahanga ku ruhande rw’ibumoso kuko mbere y’uko avunika yari ayoboye abandi mu gukora uburyo bwinshi bubyara ibitego.


Mendy yakoze ku mutima w’umufana wa Manchester City

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa