skol
fortebet

Benshi batangariye ibigango by’abakinnyi bari gukora igeragezwa muri Rayon Sports [amafoto]

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2018

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo ku kibuga cyayo cy’imyitozo giherereye mu Nzove aho mu bakinnyi bayitabiriye harimo abanyamahanga batanu bari mu igeragezwa. Umutoza Jeannot Witakenge uherutse guhabwa akazi ko kungiriza Karekezi,yatangiye akazi ke ndetse n’umwe mu bayoboye iyi myitozo afatanyije na Karekezi Olivier. Janvier Besala Bokungu wakinnye mu makipe akomeye yishimiwe cyane
Imyitozo yo ku munsi w’ejo yatangiye saa 16h00 yagaragayemo abakinnyi batanu (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo ku kibuga cyayo cy’imyitozo giherereye mu Nzove aho mu bakinnyi bayitabiriye harimo abanyamahanga batanu bari mu igeragezwa.

Umutoza Jeannot Witakenge uherutse guhabwa akazi ko kungiriza Karekezi,yatangiye akazi ke ndetse n’umwe mu bayoboye iyi myitozo afatanyije na Karekezi Olivier.

Janvier Besala Bokungu wakinnye mu makipe akomeye yishimiwe cyane

Imyitozo yo ku munsi w’ejo yatangiye saa 16h00 yagaragayemo abakinnyi batanu b’abanyamahanga bavuye muri DR Congo na Uganda aho abakinnyi bayitangiye bahabwa imyitozo yiganjemo gushaka imbaraga.Igice cya kabiri cy’imyitozo abatoza bagabanyije abakinnyi mu makipe abiri barakina hagati yabo.

Mu bakinnyi 5 bitabiriye imyitozo yo ku munsi w’ejo harimo Janvier Besala Bokungu wakiniye amakipe akomeye nka; TP Mazembe, Espérance Sportive de Tunis na SC Simba ndetse yishimiwe n’umutoza Karekezi Olivier n’umwungiriza we Jeannot Witakenge.

Mwiseneza Djamal wabuze ikipe yongeye kugaruka mu myitozo ya Rayon Sports mu rwego rwo kongera kugerageza amahirwe ye.

Abafana batangariye ibigango by’aba basore aho hari bamwe batishimiwe n’aba bafana kubera ukuntu bitwaye muri iyi myitozo ya mbere.

Witakenge yatangiye akazi

Karekezi Olivier yatangaje ko akeneye myugariro umwe, umukinnyi ukina hagati, ba rutahizamu babiri n’umukinnyi umwe ukina imbere mu mpande. Abakinnyi bari kugerageza bo azabafataho icyemezo cya nyuma nibura kuwa gatanu w’iki cyumweru.

Abafana bari benshi mu Nzove baje kwihera ijisho abakinnyi bashya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa