skol
fortebet

Benshi batangariye Inzu y’akataraboneka Aubameyang yaguze [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 16, Feb 2018

Sponsored Ad

Mu gihe kitageze ku kwezi rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang ageze mu Bwongereza mu ikipe ya Arsenal,yamaze kugura inzu y’akataraboneka yatangaje benshi kubera ubwiza bwayo n’ibikoresho biyirimo.
Uyu munya Gabon w’imyaka 29, yaguze inzu akayabo ka miliyoni 16 z’amapawundi igizwe n’ibyumba 6 byo kuraramo,ubwogero 6,pisine,gym ndetse na sale yo kureberamo filime.
Uyu musore utemerewe gukina imikino ya UEFA Europa League,yakoresheje umwanya yabonye nyuma y’aho bagenzi be bakinana berekezaga muri (...)

Sponsored Ad

Mu gihe kitageze ku kwezi rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang ageze mu Bwongereza mu ikipe ya Arsenal,yamaze kugura inzu y’akataraboneka yatangaje benshi kubera ubwiza bwayo n’ibikoresho biyirimo.

Uyu munya Gabon w’imyaka 29, yaguze inzu akayabo ka miliyoni 16 z’amapawundi igizwe n’ibyumba 6 byo kuraramo,ubwogero 6,pisine,gym ndetse na sale yo kureberamo filime.

Uyu musore utemerewe gukina imikino ya UEFA Europa League,yakoresheje umwanya yabonye nyuma y’aho bagenzi be bakinana berekezaga muri Sweden gucakirana na Ostersunds mu mukino ubanza wa 1/32 ajya kugura iyi nzu y’akataboneka iri mu mugi wa London.

Pierre Emerick Aubameyang yaguzwe akayabo ka miliyoni 56 ubwo yavaga mu ikipe ya Borussia Dortmund mu Budage aza mu ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.

Aubameyang ni umwe mu bakinnyi b’abanya mugi cyane kuko uretse kuba yaguze iyi nzu y’akataboneka,yibitseho imodoka zihenze zirimo Range Rover na Ferrari








Ibitekerezo

  • Ntabwo arayigura he just went kuyireba arayisura gusa .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa