Benshi batewe ubwoba n’imvune y’umukinnyi wa Borussia Dortmund [AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 14, Aug 2018
Umukinnyi witwa Dario Scuderi wagize imvune ikomeye mu mwaka wa 2016,yatunguye benshi mu bamubonye agaruka mu kibuga kuko benshi baketse ko atazigera akira,kuko ukuguru kwe kwahindukiye kukareba inyuma.
Uyu musore wavunitse muri Nzeri 2016,yagarutse mu kibuga nyuma y’imyaka 2 adakina,aho yabazwe inshuro 9 ku kuguru ndetse akaba yari amaze iminsi 700 adakina.
Dario Scuderi w’imyaka 20 yavunikiye mu mikino ya UEFA Youth League bitera benshi ubwoba kubera iyi mvune ye.
Nubwo yari amaze imyaka 2 adakina,uyu mwana w’umutariyani wakuye benshi umutima yagarutse mu ikipe mu mikino yo gutegura umwaka w’imikino utaha.
Muganga wavuye uyu musore yavuze ko ariyo mvune ikomeye yabonye kuva yatangira aka kazi ndetse atari yizeye neza ko azabasha kuvura uyu mwana w’umuhungu.
Yagize ati “Yari imvune ikomeye utabasha kwiyumvisha.buri kimwe cyose cyaravunitse.”
Nyuma yo kugaruka Dario Scuderi yashimiye abamubaye hafi barimo umuryango we,inshuti ze na BVB yamubaye hafi kugeza akize.
Dortmund nayo ntiyari yizeye ko Dario Scuderi azakira, kuko yari yaramushyize mu ishuli ryigisha ibya siporo kugira ngo azahite abona akazi mu gihe umupira iyi mvune izaba yanze gukira
Abanyaburayi bakuriwe ingofero kubera imvune ikomeye y’uyu musore bavuye
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *