skol
fortebet

Benshi bazi ko Twangana! Ikiganiro Kihariye na Malaika na Nyiragasazi abafana b’amakipe y’amakeba APR FC na Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 25, Sep 2019

Sponsored Ad

Malaika na Nyiragasazi ni amazina amaze kumenyekana cyane mu ruhando rwa Ruhago aho bose ari abafana bakomeye bikipe y’igihugu Amavubi, mu gihe nanone ari abafana bakomeye b’amakipe y’amacyeba APR FC na Rayon Sports FC.

Sponsored Ad

Malaika ni Umufana Ushize Amanga wa Rayon sports mugihe Nyiragasazi ari Umufana w’akadasohoka wa APR FC.

Akenshi iyo aya makipe yombi yacakiranye, aba bafana baba bahanganye cyane inyuma y’ikibuga ndetse banaterana amagambo akakaye abantu benshi bagacyeka ko no mubuzima busanzwe ari uko.

Mu gusubiza iki Kibazo DC TV RWANDA yahuje aba bakobwa bombi bakorana ikiganiro cyihariye aho bose bemeza ndetse bakanabigaragaza ko ari inshuti magara nubwo ku kibuga iby’ubunshuti bihagarara.

Nyiragasazi ati"Turakundana cyane bya hatari Malaika ni inshuti yange nubwo afana Rayon, Ndamukunda cyane ariko sinzi nawe niba ankunda."

Malaika nawe atazuyaje yasubije Nyiragasazi ko nawe nubwo afana umucyeba ariko amukunda.

Ati"Nange ndamukunda arabizi, nubwo avuze ngo ntabizi ariko subu hari icyo atabona?,Nange ndagukunda Disi we!"

Bahise bahoberana berekana ko ntarwango ruri hagati yabo

Mu kiganiro Kidasanzwe Kiganjemo gutebya cyane, bombi bagarutse ku makipe yabo, ndetse banasubiza ibibazo benshi babibazaho.

REBA IKIGANIRO KIDASANZWE DC TV RWANDA YAGIRANYE NA MALAIKA NA NYIRAGASAZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa