skol
fortebet

Bernardo Silva ukinira Manchester City yatangaje ikipe atifuza ko batombora muri ¼ cya UCL

Yanditswe: Thursday 14, Mar 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Bernardo Silva ukina asatira mu ikipe ya Manchester City yatangaje ko atifuza ko batombora ikipe ya Juventus kubera ko atinya ko rutahizamu Cristiano Ronaldo yabamerera nabi, akababuza kwegukana igikombe cya UEFA Champions League bifuza cyane.

Sponsored Ad

Uyu munya Portugal wongereye amasezerano mashya azamugeza muri 2025,yavuze ko atinya ko Cristiano Ronaldo yakwangiza inzozi zabo baramutse batomboye Juventus ariyo mpamvu atifuza ko bahurira muri ¼ cya UEFA Champions League.

Yagize ati “Nakwishimira ko tutahura na Cristiano Ronaldo.Ndamuzi neza kandi nzi ibyo ashoboye gukora yarabigaragaje mu ijoro ryo kuwa Kabiri.

Cristiano Ronaldo amaze imyaka irenga 15 akina umupira w’amagurukandi ni umwe mu bakinnyi bakomeye ku isi.Iyo uri gukina mu irushanwa rikomeye nka UEFA Champions League,biba byiza iyo udahuye n’abakinnyi bameze nkawe.Guhangana na Cristiano biba bigoye.”

Bernardo ni umwe mu bakinnyi bakundwa n’umutoza Pep Guardiola ndetse yavuze ko ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi muri Portugal.

Muri uyu mwaka Manchester City irifuza gutwara igikombe cya UEFA Champions League na shampiyona y’Ubwongereza bikiyongera kuri Carabao Cup baherutse gutwara.



Bernardo Silva yavuze ko atifuza ko batombora Juventus muri UEFA Champions League

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa