skol
fortebet

Bidasubirwaho Chris Froome yegukanye Tour de France 2017

Yanditswe: Sunday 23, Jul 2017

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 22 Nyakanga 2017 nibwo byari biteganyijwe ko umwongereza Christopher Froome w’imyaka 32 ari buze gushyira akadomo kuri Tour de France y’uyu mwaka akayegukana ku nshuro ye ya kane cyane ko hari hategerejwe gusiganwa umuntu ku giti ku rugendo rw’ibirometero 23 rwazengurukaga umugi wa Marseille.
Mbere yo gukina aka gace ka 20 Froome yasigaga Romain Bardet wari umukurikiye amasegonda 23 ndetse benshi bari bategereje kureba niba yakora ikosa uyu mufaransa akabyungukiramo (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 22 Nyakanga 2017 nibwo byari biteganyijwe ko umwongereza Christopher Froome w’imyaka 32 ari buze gushyira akadomo kuri Tour de France y’uyu mwaka akayegukana ku nshuro ye ya kane cyane ko hari hategerejwe gusiganwa umuntu ku giti ku rugendo rw’ibirometero 23 rwazengurukaga umugi wa Marseille.


Mbere yo gukina aka gace ka 20 Froome yasigaga Romain Bardet wari umukurikiye amasegonda 23 ndetse benshi bari bategereje kureba niba yakora ikosa uyu mufaransa akabyungukiramo agatwara Tour de France y’uyu mwaka ,gusa siko byagenze kuko uyu Froome yarangije aka gace ku mwanya wa gatatu asizwe amasegonda 6 na Maciej Bodnar umunya Pologne ukinira Bora Hansgrohe watwaye aka gace ku munsi w’ejo, wabikoze ibirometero 23 mu minota 28 n’amasegonda 15.

Uretse kuba uyu mwongereza yaritwaye neza muri aka gace byamufashije gutwara Tour, yanongereye igihe yasigaga bagenzi be cyane ko Romain Bardet watangiye aka gace ari ku mwanya wa 2 yarangije arushwa n’uwa mbere iminota 2 n’amasegonda 03 byatumye ajya ku mwanya wa 3 ku rutonde rusange ndetse yanongereye igihe ku munya Colombia Rigoberto Uran watangiye aka gace ari ku mwanya wa 3 asigwa amasegonda 29 we ku munsi w’ejo wasizwe amasegonda 31 ni uwa mbere.

Nubwo uyu munsi harakinwa agace ka nyuma ntacyo kahindura ku rutonde rusange cyane ko kagizwe no gutambika kandi barasiganwa ibirometero 101 bitagoranye cyane ko baba bazenguruka umugi wa paris.

Nyuma yo gutwara Tour de France y’uyu mwaka Chris Froome yagize ati “Ibi biranshimishije cyane.Mbere yo gusiganwa umuntu ku giti cye twari twegeranye cyane ku rutonde rusange ku buryo byasabaga gukora cyane.Iyi niyo Tour de France yari yegeranye ku bihe by’abahangana ku rutonde rusange ndetse irimo guhangana cyane ntwaye.Birashimishije kuba nanjye ngiye ku rutonde rw’abakinnyi b’ibihangange muri Tour de France nka Eddy Merckxx,Miguel Indurain, Bernard Hinault.

Chris Froome atwaye Tour de France y’uyu mwaka ye ya 4 ikaba iya 3 yikurikiranya, arusha Rigoberto Uran ukinira Cannondale Drapac amasegonda 54 akarusha Romain Bardet wa gatatu iminota 2 n’amasegonda 20.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa