Bidasubirwaho Cristiano Ronaldo yegukanye Ballon d’Or ku nshuro ya Gatanu(amafoto)
Yanditswe: Thursday 07, Dec 2017
Umunya Portugal Cristiano Ronaldo ukinira Real Madrid niwe wegukanye igihembo cya Ballon d’Or cy’uyu mwaka nyuma yo kwigaranzura kabuhariwe Lionel Messi na Neymar bari bahatanye cyane.
Uyu munya Portugal ubashije kwegukana iki gihembo gitangwa n’ikinyamakuru France Football ku nshuro ya 5, abigezeho nyuma y’umwaka w’amateka yagize ubwo yafashaga Real Madrid kwegukana UEFA Champions League kabiri yikurikiranya mu mwaka w’imikino washize ndetse akarangiza afite ibitego byinshi muri iri rushanwa (...)
Umunya Portugal Cristiano Ronaldo ukinira Real Madrid niwe wegukanye igihembo cya Ballon d’Or cy’uyu mwaka nyuma yo kwigaranzura kabuhariwe Lionel Messi na Neymar bari bahatanye cyane.
Uyu munya Portugal ubashije kwegukana iki gihembo gitangwa n’ikinyamakuru France Football ku nshuro ya 5, abigezeho nyuma y’umwaka w’amateka yagize ubwo yafashaga Real Madrid kwegukana UEFA Champions League kabiri yikurikiranya mu mwaka w’imikino washize ndetse akarangiza afite ibitego byinshi muri iri rushanwa aho yafashije kandi iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiona ya Espagne La liga.
Uyu mugabo w’imyaka 32 abashije gufata Messi nawe wari ugifite inshuro 5,aho aba bombi bamaze imyaka 10 bayoboye isi mu mupira w’amaguru ,cyane ko ibihembo bikomeye byose aribo babyegukanye.
Mu mwaka w’imikino ushize,Ronaldo yageze kuri byinshi kuko yabashije kugeza ku bitego 600 nk’umukinnyi wabigize umwuga .
Akimara guhabwa iki gihembo, yashimiye abakinnyi bakinannye umwaka ushizeaho yavuze ko atari kubigeraho iyo aza kuba adafite ikipe ikomeye.
Yagize ati “Ndishimye cyane kuba mbashije kwegukana iki gihembo mu mugi wa Paris,n’ibyagaciro.Iki gihembo n’icy’ingenzi mu mwuga wanjye kuko mpora nshifuza buri mwaka.Twagize umwaka mwiza,natsinze ibitego byinshi kurusha abandi muri UEFA Champions League,ndashimira bagenzi banjye kuko baba ab’ingenzi kuri njye.Ndashimira buri wese wamfashije kwitwara neza mu mwaka wose.
Iki gihembo gitangwa nyuma y’amatora akorwa n’abanyamakuru bagera ku 173 baturutse hirya no hino ku isi aho gitangwa na France Football.
Abakinnyi 30 ba mbere ku rutonde rwa France Football
1. Cristiano Ronaldo - Real Madrid
2. Lionel Messi - Barcelona
3. Neymar - Paris Saint-Germain
4. Gianluigi Buffon - Juventus
5. Luka Modric - Real Madrid
6. Sergio Ramos - Real Madrid
7. Kylian Mbappe - Paris Saint-Germain
8. N’Golo Kante - Chelsea
9. Robert Lewandowski - Bayern Munich
10. Harry Kane - Tottenham
11. Edinson Cavani - Paris Saint-Germain
12. Isco - Real Madrid
13. Luis Suarez - Barcelona
14. Kevin De Bruyne - Manchester City
15. Paulo Dybala - Juventus
16. Marcelo - Real Madrid
17. Toni Kroos - Real Madrid
18. Antoine Griezmann - Atletico Madrid
19. Eden Hazard - Chelsea
20. David De Gea - Manchester United
21. Leonardo Bonucci - Juventus
21= Pierre-Emerick Aubameyang - Borussia Dortmund
23. Sadio Mane - Liverpool
24. Radamel Falcao - Monaco
25. Karim Benzema - Real Madrid
26. Jan Oblak - Atletico Madrid
27. Mats Hummels - Bayern Munich
28. Edin Dzeko - Roma
29. Dries Mertens - Napolo
29= Philippe Coutinho - Liverpool
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *