Kigali

Bigoranye APR FC y’abakinnyi 10 ikuye amanota 3 kuri Musanze FC

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 May 2018 Yasuwe: 2002

Ibifashijwemo n’abasore bayo bakomoka mu karere ka Rubavu,ikipe ya APR FC y’abakinnyi 10 ikuye amanota 3 kuri Musanze FC yari yayakiriye kuri Stade Ubworoherane mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona.

APR FC yinjiye muri uyu mukino iri ku mwanya wa mbere ndetse ishaka gutsinda kugira ngo yanikire AS Kigali iyikurikiye,ibigezeho ibifashijwemo na Hakizimana Muhadjiri utagisiba gutsinda na Bizimana Djihad.

APR FC ikomeje kugaragaza ko ifite inyota yo gutwara igikombe cya Shampiyona

Igice cya mbere nticyagendekeye neza APR FC, kuko cyarangiye Musanze FC yayitsinze igitego ku munota wa 42, cyatsinzwe na Mudeyi Suleiman.

Petrovic na bagenzi be bagiye mu rwambariro bakubita agatoki ku kandi,bibutsa abakinnyi ko bagomba kwitanga amanota 3 akaboneka,baza kwishyura igitego cya mbere ku munota wa 68 gitsinzwe na Hakizimana Muhadjiri.

APR FC yari yariye karungu yakomeje gusatira Musanze FC,ndetse bidatinze ku munota wa 72 yinjiza igitego cya kabiri cyatsinzwe na kabuhariwe Bizimana Djihad.

APR FC yashakaga kurinda ibi bitego yatsinze,yahuye n’akaga gakomeye ubwo ku munota wa 80 umusore Sekamana Maxime winjiye mu kibuga ku munota wa 72 asimbuye Issa Bigirimana, yahabwaga ikarita itukura bikaba ngombwa ko iminota ya nyuma bayikina ari 10.

Mu rwego rwo gukomeza ubwugarizi,Petrovic yinjije Buregeye Prince akuramo Muhadjiri bimufasha kurangiza uyu mukino atsinze Musanze FC ibitego 2-1.

APR FC ikataje mu gushaka igikombe, ikomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 50 aho ikurikiwe na AS Kigali ifite 45,Kiyovu Sports n’iya 3 na 41,Rayon Sports n’iya 4 na 38.

Indi mikino y’umunsi wa 25 wa shampiyona

Kuwa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi

AS Kigali vs Bugesera(Kigali Satdium; 15:30’)

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi

Sunrise vs Police FC (Nyagatare; 15:30’)

Amagaju vs Gicumbi (Nyagisenyi; 15:30’)

Etincelles vs Kiyovu (Umuganda ; 15:30’)

Ku Cyumweru tariki ya 27 Gicurasi

Rayon Sports vs Miroplast (Kigali Satdium; 15:30’)

Mukura vs Espoir (Huye; 15:30’)

Marines vs Kirehe (Umuganda; 15:30’)

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rwatubyaye yatangaje ikizafasha Rayon Sports gutsindira Enyimba ku kibuga...

Myugariro Rwatubyaye Abdul uri mu bihe byiza muri iyi minsi ,yatangaje ko...
18 September 2018 Yasuwe: 1658 0

Sergio Ramos yandagaje bikomeye Antoine Griezmann uherutse kwigereranya na...

Myugariro wa mbere ku isi kugeza ubu Sergio Ramos ukinira Real madrid yise...
18 September 2018 Yasuwe: 1410 0

Kylian Mbappe yatangaje inkomoko y’ukuntu yishimira igitego atsinze

Rutahizamu wa PSG Kylian Mbappe ukunzwe na benshi mu bakunzi ba ruhago...
18 September 2018 Yasuwe: 1444 0

Gareth Bale yahaye ubutumwa bukomeye Loris Karius wafashije Real Madrid...

Rutahizamu Gareth Bale yabwiye umunyezamu Loris Karius wamuhaye igitego ku...
18 September 2018 Yasuwe: 1009 0

Uburanga bwa Victoria Bonya uri mu rukundo na Marouane Fellaini ari guca...

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucaracara amafoto agaragaza...
18 September 2018 Yasuwe: 1100 0

Mohamed Salah yatangaje intego Liverpool ifite uyu mwaka bituma ahabwa...

Rutahizamu wa Liverpool Mohamed Salah yatangaje ko we na bagenzi be...
18 September 2018 Yasuwe: 1048 1