skol
fortebet

Bigoranye REG BBC yikuye imbere ya Espoir BBC mu mikino ya kamarampaka

Yanditswe: Saturday 01, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu ku kibuga gito cya stade Amahoro niho habereye imikino ya kamarampaka muri Basketball mu bagabo ihuza amakipe yarangije mu myanya 4 ya mbere.
Iyi mikino yatangiye kuri uyu wa gatanu taliki ya 30 Kamena 2017 I saa kumi n’ebyiri aho ikipe ya REG BBC yarangije ku isonga yacakiranye na Espoir BBC yabaye iya kane maze umukino urangira ikipe ya REG BBC bigoranye itsinze Espoir FC ku manota 63 kuri 60.
Aya makipe yombi yaherukaga kugabana ibikombe byo kwibuka yakinnye (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu ku kibuga gito cya stade Amahoro niho habereye imikino ya kamarampaka muri Basketball mu bagabo ihuza amakipe yarangije mu myanya 4 ya mbere.

Iyi mikino yatangiye kuri uyu wa gatanu taliki ya 30 Kamena 2017 I saa kumi n’ebyiri aho ikipe ya REG BBC yarangije ku isonga yacakiranye na Espoir BBC yabaye iya kane maze umukino urangira ikipe ya REG BBC bigoranye itsinze Espoir FC ku manota 63 kuri 60.

Aya makipe yombi yaherukaga kugabana ibikombe byo kwibuka yakinnye umukino wo ku rwego rwo hejuru cyane ko muri ibyo bikombe yatsindanye ku mikino ya nyuma aho Espoir BBC yatwaye irushanwa ryo ku rwego rw’igihugu n’aho REG BBC itwara iryo ku rwego mpuzamahanga.

Ikinyuranyo cy’amanota 3 kiragaragaza ubukana uyu mukino wari ufite nubwo iyo urebye ku bakinnyi ikipe ya REG BBC ariyo ifite ibirangirire ugereranyije na Espoir FC.
Undi mukino wakurikiyeho wahuje ikipe ya Patriots BBC na IPRC Kigali,warangiye ikipe ya Patriots itsinze abasore ba IPRC ya Kigali amanota 87 kuri 79.

Imikino irakomeza kuri uyu wa gatandatu mu bari n’abategarugori, aho amakipe ahura ku buryo bukurira:

APR Women BBC vs The Hoops Rwanda saa 15:00(Petit Stade Amahoro)
IPRC-South vs Ubumwe BBC Saa 17:0 0(Petit Stade Amahoro)
Imikino y’umunsi wa kabiri wa kamarampaka izakinwa ku cyumweru tariki ya 2 Nyakanga, aho REG BBC ndetse na Patriots BBC nizitsinda iyi mikino, zizaba zibonye itike yo kujya ku mukino wa nyuma, n’aho izatsindwa yo izakomeza gukina iyi mikino.

Muri iyi mikino ya kamarampaka amakipe 2 atanguranwa gutsinda imikino 2 kugira ngo imwe igere ku mukino wa nyuma, iyo ikipe zinganyije umukino umwe kuri umwe zikina uwa gatatu kugira ngo haboneke imwe igera ku mukino wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa